Depite Mwangachuchu washinjwe gukorana na M23 yakatiwe urwo gupfa

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwakatiye urwo gupfa Edouard Mwangachuchu nyuma yo kumuhamya icyaha cy’ubugambanyi.

Mwangachuchu yari ahagarariye intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu nteko ishinga amategeko ya RDC, akaba yari amaze igihe aburanishwa ku byaha birimo gukorana n’inyeshyamba za M23 Kinshasa ivuga ko zifashwa n’u Rwanda.

Ni nyuma y’uko hari imbunda zasanzwe iwe mu rugo bikekwa ko zaba zari zarahahishwe na M23.

Mu iburanisha rye yari yarakunze kugaragaza ko ntaho ahuriye n’uyu mutwe cyangwa Leta y’u Rwanda.

Umwanzuro w’urubanza rwe wasomewe muri gereza ya Ndolo aho Mwangachuchu amaze igihe afungiye, umucamanza yamukatiye urwo gupfa ndetse anacibwa ihazabu ingana na miliyoni 100 z’amadolari ya Amerika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *