Desalegn n'itsinda ryamuherekeje kuri Canopy Walk muri Nyungwe

Desalegn wabaye Minisiriri w’Intebe wa Ethiopia yagaragaje ibihe byiza yagiriye muri Nyungwe

Sangiza iyi nkuru

Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yagaragaje imbamutima nyuma yo gutembera u Rwanda no gusura Pariki y’igihugu ya Nyungwe.

Desalegn n'itsinda ryamuherekeje kuri Canopy Walk muri Nyungwe
Desalegn n’itsinda ryamuherekeje kuri Canopy Walk muri Nyungwe

Mu butumwa bw’imbamutima yasangije abamukurikira ku rubuga rwe rwa Twitter, Desalegn yagaragaje ko yishimiye gusura u Rwanda by’umwihariko , ngo yanyuzwe no kugenda ku kiraro cyakataraboneka (Canopy Walk) giherereye muri Pariki ya Nyungwe .

Yagize ati: “Byari ibyishimo ku nshuro yacu ya mbere gutembera kuri “Canopy Walk” yo muri Pariki ya Nyungwe mu Rwanda. Ni Ikiraro cyiza cyane gishobora kubera ahantu nyaburanga nka Semien, Bale na Arbamich mu burengerazuba bwa Ethiopia. Haratangaje”

Hailemariam Desalegn yabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia kuva mu mwaka 2012 kugeza 2018 aho yasimbuwe na Dr. Abiy Ahmed.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *