Umunyapolitiki Shima Diane Rwigara kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Gicurasi yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’amatora kandidatire ye nk’umukandida wigenga mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.
Diane Rwigara yabaye umukandida wa karindwi utanze kandidatire kuri uyu mwanya, nyuma y’abarimo Perezida Paul Kagame uhabwa amahirwe yo kwegukana intsinzi.
Muri 2017 Shima Diane Rwigara yashatse kwiyamamaza, gusa Komisiyo y’amatora yanga kandidatire ye nyuma yo gusanga mu mikono y’abantu bamuzi yari afite harimo abapfuye.
Uyu mukobwa mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma yo gutanga kandidatire ye, yavuze ko ubwo yahakaga imikono muri uyu mwaka atigeze agira imbogamizi nk’uko byamugendekeye ubushize.
Yagize ati: “Ugereranyije na 2017 gushakisha imikono byari ibintu bigoye cyane, ariko uyu mwaka nasanze ubuyobozi butarigeze bushyiramo inzitizi nyinshi. Ibibazo ntabwo byaburaga, ariko ugereranyije na 2017 hari itandukaniro”.
Shima yavuze ko kuri ubu afite icyizere cy’uko ubutegetsi bw’u Rwanda buzatera indi ntambwe yo kureka opozisiyo igakora.
Uyu munyapolitiki cyakora mu byangombwa bisabwa yatanze habuzemo ikigaragaza ko nta bundi bwenegihugu afite ndetse n’icya muganga wemewe na Leta.
NEC yamusabye kubishaka akayibishyikiriza vuba.


