dick-cheney-Conservative-Political-Action-conference-080222-79eebe7171be40a5bba8bc008f78d2ab

Dick Cheney wabaye Visi Perezida wa Amerika yapfuye ku myaka 84

Sangiza iyi nkuru

Dick Cheney wahoze ari Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yapfuye afite imyaka 84, nk’uko byatangajwe n’umuryango we.

Umuryango we wavuze ko Cheney yapfuye azize indwara z’umusonga n’indwara z’umutima ndetse n’amaraso.

Yagiye ahangayikishwa cyane n’ubuzima bwe kubera ibibazo by’umutima, nyuma yo gufatwa bwa mbere n’ikibazo cy’umutima afite imyaka 37. Byabaye ngombwa ko aterwamo undi mutima mu 2012.

Cheney wabaye umudepite muri Wyoming, yabaye minisitiri w’ingabo mu gihe cy’intambara yo mu kigobe kubwa Perezida George H.W. Bush nyuma asubira i Washington nka visi perezida ku buyobozi bw’umuhungu we, George W. Bush.

Yashyigikiye byimazeyo intambara yo muri Irak yo mu 2003, avuga itunze intwaro za kurimbura zitigeze ziboneka.

Nyuma Cheney yaje kwibasirwa na Perezida Donald Trump, nyuma y’uko umukobwa we Liz Cheney abaye uwamagana cyane Abarepubulikani nyuma y’igitero cy’abashyigikiye Trump ku itariki ya 6 Mutarama.

Dick Cheney yanenze imyifatire ye avuga ko azashyigikira Kamala Harris mu matora yo mu 2024.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *