Didier Gomes yatwaye TP Mazembe igikombe, kiba icya mbere ahesheje Simba

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Simba Sports Club yegukanye igikombe cy’irushanwa rya Simba Super Cup yari yarateguye, kiba icya mbere Umufaransa Didier Gomes da Rosa uheruka guhabwa inshingano zo kuyitoza atwaye.

Simba yegukanye kiriya gikombe nyuma yo kunganya 0-0 na TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu mukino wabereye kuri Stade ya Benjamin Mkapa. Iyi kipe yanganyaga amanota ane na TP Mazembe, gusa itwara igikombe ibifashijwemo n’ibitego byinshi yari izigamye.

Ni nyuma yo gutsinda Al Hilal yo muri Sudani ibitego 4-1, mu gihe iyi kipe yo muri Sudani yanatsinzwe na TP Mazembe ibitego 2-1.

Aya makipe uko ari atatu yari yahuriye muri ririya rushanwa, mu rwego rwo kwitegura imikino y’amatsinda ya CAF Champions league azakina guhera muri uku kwezi kwa Gashyantare.

Igice cya mbere cy’umukino Simba yatwariyemo igikombe cyaranzwe n’uburyo bukomeye ku ruhande rw’iyi kipe, biciye ku barimo Luis Miquissone warekuye ishoti rikomeye rigakurwamo n’umuzamu Mounkoro wa TP Mazembe.

Uyu munya-Mozambique nanone yahawe umupira mwiza washoboraga kuvamo igitego ku munota wa gatandatu, gusa ateye ishoti umupira uca hejuru y’izamu, yongera gutera irindi shoti ku munota wa 19 bwo umupira ufatwa n’umuzamu.

Umunya-Zambia Clatous Chota Chama ku munota wa 26 yacenze ba myugariro babiri ba Mazembe arekuye ishoti umupira uca hanze gato y’izamu, yongera kurekura irindi shoti ku munota wa 32 ryagaruwe n’umutambiko w’izamu.

Simba yari yokeje TP Mazembe yabonye ubundi buryo mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ubwo Rally Bwalya na Chama bahaga umupira Miraji Athuman, yatera ishoti rigaca hejuru y’izamu.

Nyuma y’iminota ibiri igice cya kabiri gitangiye nanone Chama yongeye gutera umupira wagonze umutambiko w’izamu.

Ni igice cyaranzwe n’impinduka zitandukanye zitagize icyo zitanga ku mukipe yombi.

Didier Gomes wahoze atoza Rayon Sports, yegukanye igikombe cya mbere muri Simba nyuma y’ibyumweru bibiri ahawe akazi ko gutoza iriya kipe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *