Don Bosco baratabaza ngo hari umunyamahanga wavuze ko azahakora ikibi

Sangiza iyi nkuru

Ababa mu Kigo cy’Abasezeliyani i Kigali cyitwa Don Bosco bavuga ko hari umunyamahanga wabazengereje ku buryo amaze kubasagarira inshuro zigera kuri ebyiri aho kuwa 7 Mutarama yavuze ko ” Nagaruka azahakora ikibi.”

Aba bifashishijwe Twitter, bavuze ko ubushize uyu munyamahanga yaje n’uburakari ku buryo yibasiye umuyobozi w’ikigo.

Banditse bagira bati ” Banyakubahwa RIB turabamenyesha ko dufite Ikibazo cy’umunyamahanga ukomeza kubangamira umutekano w’ĂŤkigo cy’Abasaleziyani hano Kimihurura. Ubwashije yaje afite amahane kugeza aho yashatse guhangara mu buryo bukabije Umuyobozi mukuru w’Abasaleziani tudasize n’abakozi.”

Ubu butumwa bwakomeje bugira buti ” Uyu munsi tariki ya 7 Mutarama 2021 yagarutse arwanya abashinzwe umutekano ku marembo y’Ikigo asiga akoresheje amagambo y’iterabwoba ko azagaruka aje gukora ikibi. () Mwadufasha agakurikiranwa byaba na ngombwa akagirwa inama kuko abangamira umutekano w’Ikigo n’abagikoreramo.”

Aba ariko mu butumwa bwabo ntibatangaje impamvu uyu munyamahanga ajya kubabangamira n’impamvu ababwira yaba ibimutera.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwavuze ko rugiye gukurikirana iby’igiki kibazo. Ruti “Mwiriwe neza,twandikire muri DM muduhe amakuru arambuye tubikurikirane. Mwibuke gushyiraho na telephone twabahamagaraho. Murakoze.”

Don Bosco ni ikigo kimaze imyaka igera kuri 67 mu Rwanda. Iki kigo kigira uruhare mu bikorwa by’uburezi, gufasha n’iyogezabutumwa. Aba bakorera mu bindi bihugu nk’ u Burundi na Uganda.

Soma Izindi Nkuru

16 Responses

  1. Don Bosco baratabaza ngo hari umunyamahanga wavuze ko azahakora ikibi
    Ariko kuki abanyamahanga badusuzugura nagaruka mumukubite ibaze aje akaturasira abana harya ubu ngo ni ukubatonesha naza muhamagare twe ababyeyi baharerera tumwiyirukanire

  2. Don Bosco baratabaza ngo hari umunyamahanga wavuze ko azahakora ikibi
    Ariko kuki abanyamahanga badusuzugura nagaruka mumukubite ibaze aje akaturasira abana harya ubu ngo ni ukubatonesha naza muhamagare twe ababyeyi baharerera tumwiyirukanire

  3. Don Bosco baratabaza ngo hari umunyamahanga wavuze ko azahakora ikibi
    Ashobora kuba yitiranya u Rwanda n’ibindi bihugu by’africa!u Rwanda ntamuntu numwe wavogera umutekano w’abanyarwanda ngo bikunde buretse RIB ibyinjiremo muzaba mwumva

  4. Don Bosco baratabaza ngo hari umunyamahanga wavuze ko azahakora ikibi
    Ashobora kuba yitiranya u Rwanda n’ibindi bihugu by’africa!u Rwanda ntamuntu numwe wavogera umutekano w’abanyarwanda ngo bikunde buretse RIB ibyinjiremo muzaba mwumva

  5. Don Bosco baratabaza ngo hari umunyamahanga wavuze ko azahakora ikibi
    Ntibyumvikana nagato aho wagirango si iwacu murwanda niba ntacyo mwishinja kuki RIB yatinze kubimenyeshwa? Koko? Ahantu harinabashinzwe umutekano mwisuzumwe namwe ubwanyu,

  6. Don Bosco baratabaza ngo hari umunyamahanga wavuze ko azahakora ikibi
    Ntibyumvikana nagato aho wagirango si iwacu murwanda niba ntacyo mwishinja kuki RIB yatinze kubimenyeshwa? Koko? Ahantu harinabashinzwe umutekano mwisuzumwe namwe ubwanyu,

  7. Don Bosco baratabaza ngo hari umunyamahanga wavuze ko azahakora ikibi
    Mwiriweho,nonese uwo munyamahanga akora iki aho,edw kujya kubabwira nabi byatewe n’iki,ese ko abamurega badatanga inkuru irambuye n’ibindi…..rero guca urubanza biba bigoye.
    Note:abanyarwanda tugomba kureka amatiku ahubwo tukiga kuvuga no kuvugisha ukuri kdi tukamenya no gusaba imbabazi aho tutitwaye neza kdi ibyo ni kubantu twese dutuye mu isi.

  8. Don Bosco baratabaza ngo hari umunyamahanga wavuze ko azahakora ikibi
    Mwiriweho,nonese uwo munyamahanga akora iki aho,edw kujya kubabwira nabi byatewe n’iki,ese ko abamurega badatanga inkuru irambuye n’ibindi…..rero guca urubanza biba bigoye.
    Note:abanyarwanda tugomba kureka amatiku ahubwo tukiga kuvuga no kuvugisha ukuri kdi tukamenya no gusaba imbabazi aho tutitwaye neza kdi ibyo ni kubantu twese dutuye mu isi.

  9. Don Bosco baratabaza ngo hari umunyamahanga wavuze ko azahakora ikibi
    Abanyamahanga bigize idebe mu Rwanda, basigaye badufata nkaho turi a ba slaves(abaretwa) babo, birababaje peee, ubushize Hari umunyamahanga uwanyirukanye ku kazi ngo nuko namubwiye ibyo akorera abakozi ba banyarwanda nangye ndimo..nagerageje kumurega mu nzego zose ngo ntacyo bakora…nibarebe neza uburetwa butazagaruka

  10. Don Bosco baratabaza ngo hari umunyamahanga wavuze ko azahakora ikibi
    Abanyamahanga bigize idebe mu Rwanda, basigaye badufata nkaho turi a ba slaves(abaretwa) babo, birababaje peee, ubushize Hari umunyamahanga uwanyirukanye ku kazi ngo nuko namubwiye ibyo akorera abakozi ba banyarwanda nangye ndimo..nagerageje kumurega mu nzego zose ngo ntacyo bakora…nibarebe neza uburetwa butazagaruka

  11. Don Bosco baratabaza ngo hari umunyamahanga wavuze ko azahakora ikibi
    Bana Bu Rwanda namwe nshuti zacu, na mwe banyacyangugu! Amahoro, buriya rero nitujya dukoma uruswo tujye dukoma n’ingasire, murumva kdi ko uwomuntu w’umunyamahanga kuba aza , nkejo akagaruka, bugacya akaza , arinjiji ? Hoya! Ibyo akora arabizi, Ukuri muzakumenya nubwo na RIB, nayo ihora mwiperereza. Isi igeze aho buriwese acunga izamu rye.

  12. Don Bosco baratabaza ngo hari umunyamahanga wavuze ko azahakora ikibi
    Bana Bu Rwanda namwe nshuti zacu, na mwe banyacyangugu! Amahoro, buriya rero nitujya dukoma uruswo tujye dukoma n’ingasire, murumva kdi ko uwomuntu w’umunyamahanga kuba aza , nkejo akagaruka, bugacya akaza , arinjiji ? Hoya! Ibyo akora arabizi, Ukuri muzakumenya nubwo na RIB, nayo ihora mwiperereza. Isi igeze aho buriwese acunga izamu rye.

  13. Don Bosco baratabaza ngo hari umunyamahanga wavuze ko azahakora ikibi
    birashoboka ko abahakorera bafise amanyanga .ivyo bagenerwa nkinkunga ntibabironke ndabizi ivyo murwanda hariho ababikora maze kubona ariko ntibikurikiranwe wavuga bakagutanga imbere thx

  14. Don Bosco baratabaza ngo hari umunyamahanga wavuze ko azahakora ikibi
    birashoboka ko abahakorera bafise amanyanga .ivyo bagenerwa nkinkunga ntibabironke ndabizi ivyo murwanda hariho ababikora maze kubona ariko ntibikurikiranwe wavuga bakagutanga imbere thx

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *