Donald Trump wiyamamariza kuzayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashimagije ubwambure bw’umugore we Melania Trump nyuma y’uko amafoto ye yambaye ubusa yacicikanye mu bitangazamakuru.
Mu gushimagiza ubwambure n’ikimero by’umugore we, Donald Trump yagize ati” Melania yari umunyamideli uhiriwe cyane kandi yifotoje kenshi anajya ku binyamakuru byinshi. Amafoto nkariya mu binyamakuru by’iburayi arakundwa cyane.”

Amafoto agaragaza ubwambure, Melania ngo yayifotoje mbere y’uko abengukwa n’uyu mugabo mu myaka yashije akiri umunyamideli n’umudozi ugezweho w’ikinyamakuru Max Magazine cy’Abafaransa.
Alé de Basse¬ville wafotoye uyu mugore yahamije ko yayamufashe mu mwaka wa 1995, ubwo yari afite imyaka 25 y’amavuko yongeraho kandi nta soni yari afite habe namba, ibyo kandi bikaba byagarutsweho na New York Post.
Melania na Trump bashyingiranywe mu mwaka wa 2005 nyuma yo kumenyanira mu rubyiniro rwitwa Kat Club, ubwo hari hashyizweho icyumweru cyahariwe kumurika imyambarire.

Kugeza ubu Melania akaba ari umugore wa gatatu w’uyu muherwe akaba anashobora kuba “First Lady” mu gihe Trump aramutse abaye Perezida wa USA.
Abakurikiranira hafi ibikorwa bya Trump bavuga ko uku gushimagiza ubwambure bw’umugore we ari bumwe mu buryo yakoresheje mu kwibagiza abatamushyigikiye amagambo akakaye yari amaze iminsi akoresha mu kwiyamamaza.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


