Hari abakobwa benshi bataramba mu bukundo kandi biyiziho ubwiza, buri musore wese babashije gukundana ntibamarane kabiri kubera amakosa atandukanye bakora batabizi.
Ese waba wibaza ayo makosa akunze gukorwa n’abakobwa bigatuma batakaza abakunzi babo mu gihe gito? Twifashishije Relrules.com, dore ayo makosa:
1. Kwihagararaho mu makosa
Iki ni ikintu gikomeye cyane umuhungu wâincuti yawe areberaho niba uzamucira bugufi mu rugo, na cyane ko abagabo baba bifuza abagore bifitemo guca bugufi no gusaba imbabazi. Bityo rero, nubona umusore akwanze agakikundira undi, ni uko iyo ndangagaciro yo guca bugufi ngo usabire imbabazi wiyoroheje ku ikosa wakoze iba yabuze.
2. Kumva ko ushaka umusore ufite uburanga buhebuje
Abakobwa usanga bifuza gukundwa nâabasore b’uburanga buhebuje kugira ngo nibabereka bagenzi babo bemere, nyamara ntibita ku mico yâabo basore bita akataraboneka.
Usanga umukobwa akundana nâumusore w’uburanga, aba basore na bo kenshi biruka mu bakobwa benshi bibagora gufata ibyemezo, kandi ugasanga imico yabo atari na myiza.
Nyamara ugasanga umukobwa yamwiziritseho kabone nâubwo azi ko uwo muhungu afite imico mibi. Aha rero iyo haje undi musore usanzwe aje gutereta uyu mukobwa, usanga yigize âashwiâ ngo afite igitego yihebeye bityo umukobwa bikazarangira abuze byose.
3. Kwibeshya ko hari ibyangombwa byo gukundwa utujuje
Ibi bituma abakobwa benshi batiyakira, hagira nâumusore ugukundira ikintu runaka yakubonyeho kikamushimisha atitaye ku bindi bibi wiyiziho, ukumva ko akubeshya, ugahora ushidikanya, umushyiraho igitutu, ukeka ko yaba ajya ahandi hatari iyo nenge ufite.
Ibi bituma abasore barambirwa bakigendera, kandi kandi burya abasore benshi baba bazi neza ko umugore atari imisaya myiza gusa, ahubwo ari imico ye.
5. Kumva ko umusore agomba kukuba hafi igihe cyose
Icyo gihe umusore akubonamo nkâutagira icyo yitaho cyateza imbere urugo rwanyu, kuko aba yibaza niba mubanye wazajya umuha akanya ko gutekereza, kuganira nâabandi no kwishimira ibyo akunda. Iyo ubikoze gutya yumva ko ushaka kumugira imfungwa.
Bene iyi myitwarire ishobora gutuma umusore agucikaho atakubwiye nâimpamvu, akajya kwishakira uzamureka agahumeka,
5. Kwishimira abandi basore kurusha uwo muri kumwe mu rukundo
Iki ni ikintu usanga abakobwa benshi badaha agaciro ariko rwose gishobora kuba intandaro yo kwangwa nâabasore batari bake, bikazatuma ugumirwa kuko mu gihe ubona abasore bose ukumva nta kibazo kuko ari incuti zâincuti yawe, kuko muturanye, mwigana se ndetse nâibindi hanyuma ukabasakuma ukabisanzuraho birengeje urugero, ukababwira utugambo dusize umunyu, menya ko bidashimisha abasore na mba!
Biba bibaha ishusho yâumugore uzaba we, ko ushobora kuzamuca inyuma nâibindi. Ibi bibabaza umusore rwose akaba yumva adashobora kukugira umugore, kuko yazagusangira na benshi. Aha rero bisaba kwitwararika, bose ukababona nkâabasanzwe.


