Hari ibihugu bimwe na bimwe ku Isi usanga Guverinoma zabyo zishishikariza abaturabe gukora imibonano mpuzabitsina kenshi gashoboka, ku mpamvu ahanini zishingiye ku kongera umubare w’abaturage.
Nko muri Espagne Edelmira Barreira ni Minisitiri ushinzwe imibonano mpuzabitsina, akaba yarahawe izo nshingano mu 2017 mu rwego rwo kuzamura umubare w’impinja muri kiriya gihugu wamanutse mu buryo bukomeye.
Leta ya Espagne ifite icyifuzo cyo “kugera ku burumbuke bushya”, byibura buri mugore mu gihugu akajya abyara abana bari hejuru ya babiri.
Ikindi gihugu gishishikariza abaturage bacyo gukora imibonano mpuzabitsina kenshi ni Denmark. Iki gihugu kiri ku mugabane w’u Burayi kiri mu bifite impuzandengo nto cyane y’abana bavuka, gusa Guverinoma yacyo ikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo hagire igihinduka.
Muri Denmark abagore baho bafite ubushobozi bwo kubyara abana bangana na 1.73 (bivuze ko bigoranye kubona umugore urenza abana babiri), ikaba impamvu sosiyete yo muri icyo gihugu yitwa ‘Spies Rejser’ yashyizeho uburyo bufasha abagore gukora imibonano mpuzabitsina kugira ngo bafashwe gusama.
U Burusiya bwa Vladimir Putin na bwo buzwi mu bihugu bishishikariza abaturage babyo gushimisha imibiri binyuze mu busambanyi.
By’umwihariko hari igihe byigeze kuvugwa ko Perezida Putin yigeze gutumira i Moscow itsinda ry’abaririmbyi bo muri America rya Boyz II Men rizwiho kuririmba indirimbo zihindura ibyiyumvo bya benshi, kugira ngo rize gususurutsa abakundana bo mu Burusiya biteguraga umunsi wa Saint Valentin.
U Burusiya kandi ni kimwe mu bihugu ku Isi byugarijwe cyane n’umubare muto w’imbyaro, bijyanye no kuba abenshi mu baturage babwo bapfa bakiri bato, abandi bakabatwa n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’agasembuye bituma abagore bo muri kiriya gihugu bagorwa cyane no gusama.
Ikinyamakuru Independent kivuga ko kuba kubona Umurusiyakazi wasamye ari tombora, byatumye Guverinoma y’icyo gihugu muri 2007 yemeza ukwezi kwa Nzeri nk’ukwezi umugore wese yemerewe gusamamo.
Muri Nzeri Abarusiya bemerewe gukora imibonano mpuzabitsina uko babyifuza, uwibarutse nyuma y’amezi icyenda agahabwa ishimwe rikomeye.


