Dore ibintu 3 udakwiriye kwirengagiza kugirango ugire ubuzima bwiza

Sangiza iyi nkuru

Abahanga mu byerekeranye n’ubuzima igihe cyose bakunze kuvuga ngo kwirinda biruta kwivuza, abanyarwanda nabo bati “ibiganza byundi ntibikwakiriza umugisha”.
Bwiza.com imaze kuganira n’abaganga batari bake no gusoma ibitabo bigendanye n’ubuzima yasanze hari ibintu bitatu abahanga bagarukaho mu gihe bagira inama abaje babagana.
yoga
Akaba ariyo mpamvu bagira inama buri muntu wese guhita agana kwa muganga igihe cyose abonye ko hari ikintu kidasanzwe yiyumvamo cyanga abonye ku mubiri we. Iyo ubivuze vuba ukira vuba. Uko utindanye uburwayi niko no kukuvura biguhenda.
Reka turebere hamwe ibyo bintu bitatu:
Amazi
Sport
Isuku
Amazi: Amazi ni umugisha twahawe n’Imana ku buryo usanga akoreshwa kenshi kandi mu buryo bunyuranye, kandi ubwo buryo bwose bukaba bufite ukuntu budukingira indwara. Aha reka twibande mu kuyanywa kuko turi buyagarukeho ku isuku.
eau
Amazi nicyo kinyobwa cya mbere cyagenewe abantu n’inyamanswa kugirango kimare inyota. Amazi ni nayo atuma ibimera bitunganirwa bigakura neza.
Amazi iyo uyanyweye burya ngo yoza igifu nkuko umuntu yoza isahane agiye kunyweraho. Abaganga baragira bati none se inkono watetsemo wakongera kuyitekamo utayogeje. Kunywa amazi meza rero ni ingenzi kuko uba wogeje igifu. Hari uburyo bwinshi amazi koreshwa:
Amazi anyowe ashyushye asohora imyanda mu mubiri
Amazi avanzemo indimu avura rubag’impande, yoza ikiziba cy’inda arwanya isukari nyinshi mu mubiri
Amazi iyo uyanyweye umutwe uri ku kurya urakira, Amazi ni umuti …
Sport: Akamaro ko gukoresha umubiri imyitozo ngororamubiri ni kanini cyane ku buryo abahanga bavuga ko bizamura ubudahangarwa bw’umubiri ku buryo indwara yose ihangaye kukwegera isanga ntaho yamenera.
spo
Imyitozo ikorewe ahantu heza hari umwuka mwiza. Bituma umwuka mwiza ugera mu bwonko kandi bigatuma ushyira ubwenge ku gihe ugatekereza neza. Kandi kugirango ubwonko butere imbere bukeneye iyo myitozo.
Iyo umubiri ukora imyitozo amaraso yinjira neza mu bwonko n’umwuka mwiza witwa Oxygène. Umubiri wose kandi ukora neza amaraso agakwira umubiri wose kandi kuri gahunda. Imyanda idakenewe mu mubiri nayo irasohoka uruhu narwo rukazibuka rugakora neza.
Isuku: Isuku ni isoko y’ubuzima. Aho umuntu ari hose hagomba kurangwa n’isuku aho ibuze haboneka umwanda twagereranya nk’urugi rw’indwara nyinshi cyane.

isuku
Isuku ku mubiri, mu byo turya, aho tuba,…ni ngombwa

Ibi bintu uko ari bitatu biruzuzanya ku buryo kimwe kibuze ntabuzima bwiza twagira. Kandi buri cyose uwakivuga byarambirana ariko amazi akaba ariyo nkingi ya mwamba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kayigana Victor @bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *