kwihagarika mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina byajyaga bifatwa nka bumwe mu buryo bushobora gufasha kwirinda indwara zifata imiyoboro y’inkari (UTI), abahanga mu buvuzi bw’izo ndwara bagaragaje ko ahubwo byongera ibyago byo kuzandura.
Abaganga b’indwara zifata imiyoboro y’inkari (Urologist) bagaragaje ko iki kibazo cyibasira cyane abagore kurusha abagabo.
David Kauffman, ukorera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabwiye ’Yahoo health’ ko kimwe mu bibazo akunda guhura na cyo ari imyumvire itari yo ku kwihagarika mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina ifitwe n’abagore benshi bamugana kandi ari byo bya mbere bitera indwara zifata imiyoboro y’inkari nyuma y’imibonano mpuzabitsina (honeymoon cystitis).
Mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina udukoko tuba turi mu gitsina cy’umugore dusunikirwa mu muyoboro w’inkari (urethra) iyi nayo ikatureka tugakomereza mu ruhago rw’inkari, ibi bikaba byatera ubwandu (Infection) nk’uko byemezwa na Kauffman.
Nubwo uyu muganga avuga ko kwihagarika mbere y’imibonano mpuzabitsina atari byiza, yemeje ko kwihagarika nyuma byo ari byiza kuko birinda ziriya ndwara.
Ibyo binatangwamo inama n’ikigo gishinzwe serivisi z’ubuzima mu Bwongereza (NHS), aho kivuga ko kwihagarika nyuma y’imibonano mpuzabitsina, kunywa amazi menshi kugira ngo wirinde umwuma bifasha gusukura uruhago no gukuramo udukoko dushobora gutera indwara zifata imiyoboro y’inkari.

4 Responses
Dore impamvu udakwiye kwihagarika mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina
Ndashaka umukunzi mfite imyaka 24 years old,ndi umusore upima uburebure bugana na 1 cm 70 ndi umwogoshi nugapinge kuko karantunze.rero ndifuza umukobwa cga umufiye mere upima uburebure bungana na 1cm60 akaba, ari imibiri yombi,singombwa imyaka ariko ntarenze 28years byaba byiza nawe afite akazi.uwumva ahari yampamagara kuri 0781738949/0725667017.MURAKOZE! ni TUGIRIMANA theoneste.
Dore impamvu udakwiye kwihagarika mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina
Waramubonye x?