Dore impamvu zikomeye zituma uhorana umunaniro udashira

Sangiza iyi nkuru

Twese twumva ko tunaniwe mu gihe kimwe cyangwa ikindi. Mu by’ukuri, uko umubiri wacu wubakitse, iyo uri gukora akazi utakaza imbaraga bityo bigatuma unanirwa.

Ariko, niba uhora wumva unaniwe, dore zimwe mu mpamvu zitera uwo munaniro, nk’uko tubikesha K24tv.

1. Indwara z’umutima

Umunaniro ukabije ni ikimenyetso gisanzwe cyo kunanirwa k’umutima, bibaho iyo umutima udapompa amaraso neza nk’uko bikwiye. Niba ufite ikibazo cyo kunanirwa k’umutima, ushobora kuzajya wumva unaniwe buri gihe.

2. Kwiheba/Agahinda gakabije

Kwiheba bituma ubwonko butakaza imisemburo ituma bukora neza. Imwe muri iyo ni Serotonine, ifasha kugenzura isaha y’umubiri wawe w’imbere. Kwiheba bishobora kugabanya imbaraga zawe kandi bigatuma wumva unaniwe buri munsi. Ushobora kandi gusanga bigoye gusinzira nijoro, cyangwa ushobora kubyuka kare utabishaka. Niba wumva wihebya, gana muganga w’imitekerereze, umubwire icyatumye wiheba, azagufasha.

3. Gucura

Niba uri umugore uri mu gihe cyo gucura, ushobora gusanga bigoye gusinzira neza. Imisemburo yawe irahinduka cyane mu riki gihe, iguha ibyuya nijoro hamwe n’ubushyuhe. Ibyo bishobora kugukomeza nijoro bikagusiga bikurura kumanywa.

4. Umwuma

Kugnywa amazi meza buri gihe ni ngombwa niba ushaka kugira imbaraga mu kazi. Imyitwarire y’ibikorwa bibera mu mubiri wawe buri munsi itakaza amazi menshi kandi akaba agomba gusimburwa. Umwuma ubaho iyo utanyoye amazi ahagije kugira ngo usimbuze amazi watakaje. Rero umwuma ugira ingaruka ku mubiri wawe wose, harimo no gusinzira.

5. Gusinzira bidahagije cyangwa bibi

Gusinzira bihagije ni ngombwa ku buzima muri rusange. Ku bw’amahirwe, benshi muri twe ntitubona ibitotsi bihagije, ari byo bishobora gutera umunaniro. Mu gihe cyo gusinzira, umubiri wawe ukora ibintu byinshi by’ingenzi harimo kurekura imisemburo ikomeye yo gukura no gusana no kuvugurura utunyangingo tunaniwe. Ni yo mpamvu abantu benshi bakanguka bumva baruhutse, kandi bafite imbaraga iyo basinziriye neza.

Mu gihe umunaniro ukomeje kwiyongera, uragirwa inama yo kuruhuka amasaha ahagije mu ijoro, wabona bikomeje kwanga ukajya kwa muganga bakagufasha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *