Abashakashatsi batandukanye hirya no hino ku isi bavuka ko umuvuduko w’abasaza n’abakecuru uri kugenda uzamuka umunsi ku wundi.
Ibi ariko bikaba bigaragara cyane mu bihugu byamaze kugira aho bigera mu bijyanye n’iterambere, mu gihe mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere usanga umubare w’urubyiruko ariwo uzamuka hakaniyongeraho kuba uko baba benshi ari nako ubushomeri bwiyongera.
[ad id=”44145″]
Muri raporo iheruka gushyirwa ahagaragara n’umuryango mpuzamahanga witaku buzima OMS, igaragaza ko igihugu cy’u Buyapani kiza ku mwanya wa mbere mu kugira umubare munini w’abantu bakuze, iki gihugu kigakurikirwa n’igihugu cy’u Butaliyani.
Aha uyu muryango wabaze byibuze abaturage bafite guhera ku myaka 65 y’amavuko kuzamura, ukaba uvuga ko mu mwaka wa 2050 abaturage basaga miliyali 2 bazaba bafite hejuru y’imyaka 60 y’ubukure.
Iyi mbare ngo ikazaba ikubye byibuze inshuro 3 z’iyatangajwe mu mwaka wa 2000.
Igihugu cy’u Buyapani cyazamutseho 7.5% by’abaturage bafite hejuru y’imyaka 65, kuko mu mwaka wa 2014 bwari bufite 25.8%. ibi ngo bigaragaz ko bitarenze 2030, abaturage bakuze muri iki gihugu bazaba bagize hafi 1/3 cy’abaturage baho.
Naho igihugu cy’u Butaliyani kikaza ku mwanya wa 2 ku isi n’abaturage bangana na 22.4%, nacyo cyagiye kigira izamuka ry’imibare ridasanzwe uko umwaka ushira undi ukaza.
[ad id=”44145″]
Dore uko ibi bihugu bikurikirana mu kugira umubare munini w’abasaza n’abakecuru ku isi.
1 Japan 26.3 %
2 Italy 22.4 %
3 Greece 21.4 %
4 Germany 21.2 %
5 Portugal 20.8 %
6 Finland 20.5 %
7 Bulgaria 20.0 %
8 Sweden 19.9 %
9 Latvia 19.4 %
10 Malta 19.2 %
11 France 19.1 %
12 Denmark 19.0 %
13 Croatia 18.9 %
14 Estonia 18.8 %
15 Lithuania 18.8 %
16 Spain 18.8 %
17 Austria 18.8 %
18 Belgium 18.2 %
19 Netherlands 18.2 %
20 Czech Republic 18.1 %
21 Slovenia 18.0 %
22 Switzerland 18.0 %
23 Hungary 17.8 %
24 United Kingdom 17.8 %
25 Romania 17.3 %
[ad id=”44145″]
Ibi ngo byatangiye kugira ingaruka cyane ku bihugu bikize, aho usanga abahabwa ibiruhuko by’iza bukuru bagabanuka kuko nta bakiboneka babasimbura ku mirimo, kuba umubare w’abaturage ugenda ugabanuka kubera abavuka ari bacye n’ibindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com


