Dr. Donald Kaberuka wabaye Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda kuri uyu wa 12 Mata 2020 yashyizwe mu ntumwa enye zihariye z’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe zizafasha ibihugu by’uyu mugabane guhangana n’ingaruka z’indwara y’icyorezo ya Covid-19.
Iri tsinda rigizwe n’inzobere mu by’ubukungu zo kuri uyu mugabane, batatu muri bo barimo na Dr. Kaberuka babaye ba Minisitiri b’Imari mu bihugu byabo Trevor Manuel wo muri Afurika y’Epfo na Dr. Okonjo Iweala. Uwa kane ni Tidjane Thiam na we asobanukiwe ubukungu cyane kuko ni umushoramari.
Umunyamabanga Mukuru wa AU, Cyril Ramaphosa washyizeho iri tsinda, yavuze ko ubunararibonye izi ntumwa zifite mu bukungu mpuzamahanga, buzatuma zizabasha gukemura ikibazo cy’ubukungu bw’ibihugu biri kuri uyu mugabane muri iki gihe iki cyorezo gihangayikishije.
Dr. Kaberuka ni muntu ki?
Ni inzobere mu bukungu, akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga mu by’ukungu yakuye muri Kaminuza ya Glasgow muri Wales.
Yabaye Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda kuva mu 1997 kugeza mu 2005, umwanya yavuyeho ajya kuba Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) kuva mu 2005 kugeza mu 2015. Kuva mu 2016 ni Intumwa yihariye ya AU ishinzwe Ikigega cy’Amahoro, AUPF (African Union Peace Fund).
Dr. Kaberuka kandi muri Gicurasi 2019 yagizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigega Mpuzamahanga kigenewe kurwanya SIDA, Igituntu na Malaria kizwi nka Global Fund, atangira manda ye izamara imyaka ibiri tariki ya 19 muri uko kwezi.


