Umuhanzi Joseph Mayanja uzwi nka Dr Jose Chameleone ararembye bitewe n’ibibazo byo mu nda nk’uko ibinyamakuru bimwe byandika imyidagaduro muri Uganda bibivuga. Blizz ivuga ko Chameleone arembejwe ‘uburwayi bw’umwijima n’indi nyama yitwa Pancreas mu ndimi z’amahanga. Umuntu wa hafi mu muryango wa ba Mayanja ari nawo Chameleone avukamo, yatangaje ko ibi bice byombi by’umubiri kuri Chameleone bikora nabi. Iyi soko y’amakuru ivuga ko iyi ari nayo mpamvu uyu muhanzi yabaye aretse gushyira hanze alubumu ye nshya yari kujya hanze kuwa 9 Ukwakira 2021. Hari amakuru ko Chameleone agiya kujyanwa hanze y’igihugu, akabagwa kugira ngo ubuzima bwe bumere neza. Amakuru yari yabanje ubwo yajyaga mu bitaro arembye, yavugaga ko Chameleone afite ubu burwayi kubera agatama kenshi, ingingo isa nk’icyita rusange ku bahanzi. Utarabaswe n’agacupa, aba yarazahajwe n’itabi.


