Dr Kayumba Christopher wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, kuri uyu wa Kane aritaba Urukiko Rwisumbuye rw’i Nyamirambo kugira ngo aburane ku karengane avuga ko yakorewe ubwo yakatirwaga igifungo cy’umwaka umwe.
Ishyaka PRD Dr Kayumba yashinze, ni ryo ryemeje ko ari bwitabe urukiko mu butumwa ryanyujije kuri Twitter yaryo.
Riti: “Uyu munsi tariki 10/6/2021, Umuyobozi wacu Dr Christopher Kayumba aritaba Urukiko Rwisumbuye rukorera i Nyamirambo, Kigali; kuburana ubujurire mu rubanza yahamijwe icyaha gikorerwa ku kibuga k’indege muri 2020 agafungwa umwaka. Avuga ko yarenganye. Turifuza ko ubutabera butangwa.”
Ku wa 29 Nyakanga 2020 ni bwo Dr Kayumba yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe, nyuma yo guhamywa icyaha gikorerwa ku kibuga cy’indege.
Icyo gihe ubushinjacyaha bwanamuregaga icyaha cyo gusindira mu ruhame, gusa urukiko ruza kukimuhanaguraho.
Dr Kayumba Christopher kuri ubu wamaze kurangiza igifungo akarekurwa, yajuriye muri Kanama 2020 akiri muri Gereza ya Nyarugenge.
Mu mpamvu zari zatumye Dr Kayumba ajurira nk’uko aheruka kubitangaza, harimo kuba Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaramukatiye nta bimenyetso bigaragaza ko yateje umutekano muke ku kibuga cy’indege.
Avuga kandi ko urubanza rwe rwabaye mu buryo butubahirije amategeko kuko iyo uburaniye mu ruhame ugushinja aza akagushinja na we ukiregura ariko ibyo byose ubwo yaburanishwaga, Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rukaba rwarabyirengagije.
Kayumba yavuze ko nta ndishyi ateganya kuregera ahubwo yifuza guhanagurwaho ubusembwa.
Ati “Nakomeza akazi kanjye gasanzwe nta busembwa mfite. Icyo nshaka ntabwo ari indishyi z’amafaranga, ni ugusubizwa uburenganzira bwanjye ngafatanya n’abandi Banyarwanda gukorera igihugu.”
Dr Kayumba avuga ko ubushinjacyaha butigeze bujuririra igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe yahawe ku buryo no mu gihe yaba atsinzwe mu bujurire urukiko rutamuha ibindi bihano.
Icyaha cyahamye Dr Kayumba Ubushinjacyaha bwavuze ko yagikoreye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali ubwo yari afite urugendo yerekeza i Nairobi muri Kenya mu Ukwakira 2019.
Icyo gihe ngo yageze ku Kibuga cy’indege yakereweho iminota 30 agirwa inama yo kujya guhinduza itike kugira ngo aze kujyana n’indi ndege yo ku mugoroba ariko ngo yarabyanze ahubwo ashaka kwinjira ku kibuga cy’indege ku ngufu.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko yateje umutekano muke ku kibuga akahavugira n’amagambo menshi y’iterabwoba.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


