Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwahamagaje Dr Kayumba Christopher ku kicaro gikuru cyarwo ku Kimihurura aho agomba kugira ibyo abazwa ku cyaha akekwaho kitaramenyekana.
Mu rwandiko rw’ihamagazwa Dr Kayumba yohererejwe BWIZA yaboneye kopi, RIB yamusabye kwitaba ku kicaro cyayo kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Werurwe saa tatu z’igitondo.
Nta mpamvu RIB yagaragaje yatumye ihamagaza Dr Kayumba wahoze ari umwarimu wa Kaminuza y’u Rwanda.

Ishyaka RPD (Rwandese Platform for Democracy) Dr Kayumba aheruka gushinga ndetse akaba anaribereye umuyobozi n’umuvugizi, ryavuze ko yahamagajwe nyuma y’ibirego amaze iminsi ashinjwa mu itangazamakuru.
Iri shyaka kuri Twitter ryavuze ko “Umuyobozi wacu Dr Kayumba yatumijwe na RIB ariko nta mpamvu yatanzwe.”
“Ibi bibaye nyuma y’uko ibinyamakuru leta itera inkunga bitegetswe gutangaza propaganda ko Dr Kayumba yashatse gufata ku ngufu umukobwa (yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda) ndetse Taarifa iterwa inkuga na Polisi ivuga ko akorera igihugu duturanye.”
BWIZA iracyagerageza kuvugana na Dr Kayumba ku bijyanye n’impamvu yahamagajwe n’ubugenzacyaha bw’u Rwanda.
Dr Kayumba Christopher yatumijweho na RIB nyuma y’umunsi umwe Nkusi Jean Bosco wari ushinzwe ubukangurambaga mu ishyaka RPD afashwe n’abantu bataramenyekana.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


