Dr. Christopher Kayumba wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, kuri uyu wa 16 Werurwe 2021 yashinze ishyaka rya politiki riharanira demukarasi ryitwa RPD (Rwandese Platform for Democracy).
Nk’uko itangazo ry’impapuro (pages) eshatu Dr Kayumba yageneye itangamakuru n’Abanyarwanda ribivuga, iri shyaka ryashinzwe kugira ngo ritange umusanzu ndetse runateze imbere ubwisanzure, demukarasi, umutekano, amahoro arambye mu Rwanda.
Avuga ko iri shyaka ryashinzwe bitewe n’intege nke zigaragara mu mibereho y’abaturage, ubukungu ndetse na politiki nk’uko byagaragaye muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19 n’ibindi bikomeye birimo ubukene buri hose, ubusumbane, akarengane, urugomo rw’abitwaje intwaro rumaze igihe kirekire by’umwihariko uruterwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (DRC), kubura k’ubwisanzure bw’umuntu ku giti cye n’ubw’itangazamakuru n’ubuhunzi budashira bwadindije iterambere ry’igihugu.
Yagize ati: “Intego ya RPD ni ugutanga umusanzu mu gushyira ku iherezo ibi bibazo no kugeza igihugu ku iterambere rirambye kurushaho, ku nzira y’amahoro na demukarasi.”
Ishyirwaho rya RPD kandi ngo rishingiye ku mateka ya politiki y’ivangura yaranze igihugu, rikagendera ku buryo Abanyarwanda bagaragaje ukwihangana n’ubushobozi bwo gutsinda ingorane banyuzemo, bakiyubakira ejo hazaza hazira: amacakubiri, amakimbirane akomeye, kutoroherana, akarengane, ubwoba, ubwiganze, guheza, ubukene n’ubusumbane bukabije.
Abanyamuryango bashinze iri shyaka ni abaturuka mu mpande zose z’ubuzima bw’igihugu. Nk’uko iri tangazo ribivuga, bose bahujwe n’icyizere n’inyota yo guteza imbere indagagaciro rusange z’ubumwe bw’igihugu, ubwisanzure, kwihanganirana, kwizerana hagati y’abaturage, umutekano wa buri wese, impuwe ku benegihugu n’uburenganzira bwo kubona umunezero, nta bwoba cyangwa inzitizi za Leta “zidakwiye”.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko icyo abanyamuryango ba RPD baharanira ari uguteza imbere no ukugeraho ari: ukurwanya ubukene n’inzara, kwigobotora ubwoba no gushidikanya, ubwisanzure bwo gutekereza, ubwisanzure bwo gutanga igitekerezo no kubisangiza abandi nta bwoba bwo guhanwa mu buryo budakurikije amategeko, ubwisanzure bwo kwishyira hamwe no kubana n’abenegihugu nta nkomyi, ubwisanzure bwo gutunga ubutaka n’indi mitungo nta kuyamburwa na Leta, ivanwaho ry’ubuhunzi buhatirijwe, ubwisanzure bwo kubaho mu mahoro, ubwisanzure bwo gutangiza, gukora ubucuruzi nta bwoba bw’imisoro, kwigobotora urugomo rwitwaje intwaro n’ibindi.
Ku gika cya nyuma, iri shyaka rivuga ko iterambere rifashwe n’inkingi enye: Iya mbere ni Leta, Guverinoma n’urwego rwa politiki, iya kabiri ni urwego rw’abikorera kandi rutanga umusaruro, iya gatatu ni itangazamakuru aho ibiganiro bya rubanda n’ibyo ku rwego rw’igihugu bikorerwa, abaturage bakamenya; irya kane ni imiryango iharanira inyungu z’abaturage (sosiyete sivile) ihuriramo abaturage bakagira inyungu bakuramo.
Abashinze iri shyaka “ritarandikwa mu mashyaka ya politiki aba mu Rwanda” nk’uko Dr Kayumba yabivuze, bazagirana ikiganiro n’itangazamakuru kizatambuka ku rubuga rwa Facebook rw’uyu muryango tariki ya 18 Werurwe 2021, saa tanu z’amanywa ku masaha yo mu Rwanda nk’uko iri tangazo ribivuga.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Dr Kayumba yashinze ishyaka rya politiki
Mwamfasha
Kunjya muri Iryo shaka .
Dr Kayumba yashinze ishyaka rya politiki
Mwamfasha
Kunjya muri Iryo shaka .