Umuyobozi wa Kaminuza ya Victoria y’i Kampala muri Uganda, Dr Muganga Lawrence waherukaga gutabwa muri yombi n’Urwego Rushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare muri Uganda (CMI), yamaze kurekurwa.
Ku wa Gatatu tariki ya 02 Nzeri ni bwo Dr Muganga yari yatawe muri yombi akekwaho ibyaha birimo kuba intasi no kuba muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko.
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig Flavia Byekwaso, yaherukaga gutangaza ko Dr Lawrence Muganga watawe muri yombi afite pasiporo y’igihugu cy’amahanga, umugore we akagira iyo mu Rwanda.
Brig Byekwaso yemeje ko Dr Muganga yatawe muri yombi, nyuma y’amakuru yavugaga ko yashimuswe.
Brig Byekwaso yavuze ko uyu mugabo yakekwagaho gukorera ubutasi igihugu cy’amahanga atavuze izina] no kuba muri Uganda mu buryo butemewe.
Ati: “Akurikiranweho icyaha cy’ubutasi, afite pasiporo yo mu mahanga kandi yakoreraga muri Uganda bitemewe n’amategeko. Umugore we afite pasiporo y’u Rwanda. Bari mu gihugu bitemewe n’amategeko.”
Umunyamakuru wa NBS Canary Mugume yatangaje ko nyuma y’umunsi umwe Dr Lawrence yatawe muri yombi na CMI, yarekuwe ku mugoroba tariki ya 03 Nzeri.
Dr Muganga avuga ko yavukiye muri Uganda mu gace ka Greater Masaka. Ngo yizeyo amashuri abanza kugeza muri kaminuza ndetse yemeza ko afite ibyangombwa byaho birimo indangamuntu.
Biravugwa ko itabwa muri yombi rye rifitanye isano no kuba akorana n’ubwoko bw’Abanyarwanda bugizwe n’abafite ibisekuruza mu Rwanda, kuko ngo ni umwe mu bari bayoboye ubukangurambaga bwo guhindura izina ry’ubu bwoko ryatumaga uburenganzira bwabo butubahirizwa nk’abanya-Uganda, bukitwa Abavandimwe.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


