Dr Mukwege yakije umuriro kuri Tshisekedi wamwise umukandida w’amahanga

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Dr Denis Mukwege yakije umuriro kuri Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, wamwise umukandida w’ibihugu by’amahanga.

Tshisekedi, tariki ya 7 Ukwakira 2023 ubwo yari amaze gutanga kandidatire, yavuze ko hari amahanga ari gutanga abakandida, abo bakaba bashaka guhindura imyumvire Abanyekongo bafite ku mahitamo ashingiye ku gitsina.

Yagize ati: “Ni ngombwa ko dukorera hamwe kugira ngo duteze imbere Congo. Ndaburira abaturage bacu ku bakandida baturuka mu mahanga. Ndavuga ku mugambi wacu wo kwigenga mu bukungu. Ibi ntabwo bishimisha abanyamahanga. Aba banyamahanga barema abakandida. Bazababwira ibijyanye n’ibitsina. Muri Congo ntabwo dufite ikibazo cy’amahitamo ashingiye ku gitsina. Mukwiye kuba maso.”

Dr Mukwege mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Christophe Rigaud wa Afrikarabia kuri uyu wa 8 Ukwakira, yatangaje ko amagambo Tshisekedi yavuze ababaje kandi asenya igihugu. Ati: “Ariya magambo arababaje kandi araciriritse, ntiyubaka igihugu. Njyewe mba muri Congo kuva mu myaka 40 ishize, mbana n’Abanyekongo, nubaka amashuri, mbumba amatafari, hamwe n’abaturage nshaka amazi yo kwifashisha kubaka ibigo nderabuzima.”

Yakomeje agira ati: “Mu myaka 40, nkorera RDC n’amaboko yanjye n’umutwe wanjye. Umuryango wanjye tubana muri Congo, abana banjye biga mu mashuri yo muri Congo, muri kaminuza zo muri Congo. Ntekereza ko atagombaga kumvugaho ariya amagambo. Ndi Umunyekongo kurusha ibindi byose.”

Dr Mukwege yatanze kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu tariki ya 6 Ukwakira. Azahatana n’abarimo Moà¯se Katumbi na Martin Fayulu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *