prof_mambo_muvunyi_yasimbuye_dr_nsanzimana_sabin_wari_umaze_igihe_ayobora_rbc-74ca3.jpg

Dr Nsanzimana wayoboye RBC yahawe akandi kazi

Sangiza iyi nkuru

Dr Nsanzimana Sabin wayoboye ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Kaminuza (CHUB).

Ibaruwa ya Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, imushyira muri iyi nshingano nshya yashyizweho umukono kuri uyu wa 3 Gashyantare 2022.

Igira iti: “Ndakumenyesha ko ugizwe Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) guhera kuri uyu wa 3 Gashyantare 2022.”

Dr Nsanzimana yaherukaga guhagarikwa ku buyobozi bukuru bwa RBC tariki ya 7 Ukuboza 2021, kubera ko hari ibyo yari akurikiranyweho yagombaga kubazwa nk’uko ibiro bya Minisitiri w’Intebe byabisobanuye.

Inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 27 Mutarama 2022 yashyizeho umusimbura, Prof. Claude Mambo Muvunyi, ndetse kuri uyu wa 3 Gashyantare yamushyikirije ubu bubasha.

prof_mambo_muvunyi_yasimbuye_dr_nsanzimana_sabin_wari_umaze_igihe_ayobora_rbc-74ca3.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Dr Nsanzimana wayoboye RBC yahawe akandi kazi
    Ubusanzwe, umuyobozi w’ibitaro bya Kaminuza yatorwaga n’abandi baganga bahakora! Koko ibintu byarahindutse.

  2. Dr Nsanzimana wayoboye RBC yahawe akandi kazi
    Ubusanzwe, umuyobozi w’ibitaro bya Kaminuza yatorwaga n’abandi baganga bahakora! Koko ibintu byarahindutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *