pic-19-586a3

DRC, isanzwe ishyigikira FDLR, yaremye indi nyamaswa yitwa Wazalendo – Nduhungirehe

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ibyo abategetsi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo, cyane cyane umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, bivugisha byose, bidahagije kugirango bahishe amarorerwa ari gukorerwa mu Mujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, akorwa n’inyeshyamba za wazalendo biremeye.

Yasaga nk’usubiza Patrick Muyaya wari umaze kwandika abinyujije kuri X ko M23 bashinja u Rwanda gushyigikira ari yo irimo kubiba amacakubiri mu Mujyi wa Uvira umaze iminsi urimo impagarara zirangwa n’imvugo zibiba urwango zibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi n’abandi badashyigikiye leta.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko imvugo z’umuvugizi wa Leta ya Kinshasa zidahagije kugira ngo “bahishe ibintu biteye ubwoba bibera muri Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo, aho imitwe yitwara gisirikare ya VDP Wazalendo ishyigikiwe na Kinshasa ikomeje gukora amarorerwa yatondekanyije mu buryo bukurikira.

1) Kwanga umujenerali wa FARDC woherejwe kuhakorera ku cyaha cyonyine cyo kuvuka ari umututsi ;

2) Kubuza gushyingura muri Uvira jenerali wa FARDC, ku cyaha kimwe cyo kuvuka ari Abatutsi;

3) guha ubutumwa Abanyamulenge bose n’abandi batutsi bo muri Congo, bubaha igihe ntarengwa cy’iminsi icumi (10) yo kuva muri Congo bagasubira “iwabo” mu Rwanda;

4) guha abana intwaro, bakabasaba kujya “kwica Abanyarwanda”;

5) gukubita, guca imitwe, no gutesha agaciro Abatutsi bo muri Congo hamwe n’abandi baturage;

6) kubuza abana b’abanyeshuri b’Abanyekongo kujya mw’ishuri, bagakangisha urupfu umwarimu cyangwa umunyeshuri wese uzarenga kuri iri tegeko.

Nduhungirehe avuga ko N’ubwo ibyo byaha byose byakorewe mu ruhame, bigafatwa amashusho kandi bigashyirwa ku mbuga nkoranyambaga, nubwo ibyo bikorwa byose byakozwe mu gihe hakomeje guterwa ibisasu ku Banyamulenge hakoreshejwe za drones zituruka i Kinshasa, Patrick Muyaya agifite ubutwari bwo gukoresha imvugo zibiba urwango no gushinja abandi ibyaha.

Ati: “DRC, isanzwe ishyigikiye FDLR, yaremye indi nyamaswa y’injenosideri yitwa Wazalendo, yahaye intwaro kandi iyitera inkunga, inyamanswa ikora ibyaha ku mugaragaro, Umuryango Mpuzamahanga urebera, harimo n’Umuryango w’Abibumbye, uri n’aho bibera”.

Yongeyeho ko mu gihe Kinshasa itangiwe kunanirwa kugenzura iyo nyamaswa idashobora, kwigobotora umutego yitayemo ubwayo, kandi igomba kwirengera ingaruka zose.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *