Dufite abagabo benshi b’ibigwari-RWAMREC

Sangiza iyi nkuru

Umuryango uharanira guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu iterambere ry’Abanyarwanda, RWAMREC, uvuga ko mu Rwanda hakiri abagabo benshi wise ibigwari, bihunga inshingano zo kurera abana, bigakuramo akabyo karenge.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RWAMREC, Rutayisire Fidele ati ” Umugabo ufata inshingano zo kubyara,ntasezerane n’umugore we yarangiza agata abana,abo bagabo tubita abagabo b’ibigwari bahunga inshingano,mbere yo gufata inshingano zo kubyara no gushaka,agomba kwiyemweza kubahiriza inshingano, iyo atabikoze, dufata ko yavuye mu cyiciro cy’abagabo, turabafite benshi kandi ingaruka na bo zibageraho.”

Ibi ni ibyagarutsweho mu gihe abakurukiranira hafi ibibazo byugarije umuryango nyarwanda muri iki gihe bavuga ko kubana k’umugore n’umugabo batarashyingiwe mu buryo bwemewe n’amategeko bigira ingaruka zikomeye zirimo no kwicana.

Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) Ingabire Assoumpta avuga kubana abantu barasezeranye imbere y’amategeko ari bimwe mu byafasha kubaka umuryango utekanye.

Madamu Ingabire ati “Ntabwo ari byiza ku gihugu kuko amakuru y’irangamimerere aba atuzuye,ibyo bituma igenamigambi ritagenda neza kuko umubare w’ingo zihari uba utazwi kuko handikwa gusa abasezeranye imbere y’ amategeko. Iyo dufite imiryango myinshi ibana yarasezeranye, amakimbirane aragabanuka uburenganzira bw’abana bukubahirizwa, bigakemura ikibazo cy’abana bo mu muhanda kuko akenshi baturuka muri iyo miryango itumvikana ifitanye amakimbirane.”

MIGEPROF ivuga ko hari gahunda zo gushishikariza abagize umuryango kubana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Iyi ministeri ivuga kandi ko ubushakashatsi bwa gatanu ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV 5) bwasohotse mu mpera z’umwaka wa 2018, bwagaragaje ko 34% by’ingo ziri mu Rwanda zibana batarasezeranye imbere y’amategeko. Mu Mujyi wa Kigali izo ngo ni 42% mu gihe mu cyaro ari 32%.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Dufite abagabo benshi b’ibigwari-RWAMREC
    Ngirango RWAMREC yabivuze kmu kinyabupfura, ahubwo si ibigwari gusa ni n’ububwa!! Umuntu ubyara umwana akamuta ntaho ataniye n’umwicanyi kbsa!! Mu kanya nahoze ndeba abagore basabiriza mu mugi bahetse abana ku zuba ry’igikatu nkibaza icyo uwo mwana azira ngaheba!! Ikindi nakongeraho, abagore/kobwa bagomba guhumuka uwo binaniye kwifata agategeka umugabo kwambara agakingirizo yabyanga akamwima rwose!! Nibareke ubujiji n’ubucucu kuko abagabo benshi nta rukundo bagira baba bishakira igitsina nta kindi.

  2. Dufite abagabo benshi b’ibigwari-RWAMREC

  3. Dufite abagabo benshi b’ibigwari-RWAMREC
    Kankindi ndakugaye cyane mayibobo ziziyongera mpaka bongeye guha agaciro abagabo nibo bahukana birukanwa muzobiyubakiye. None ngo bajye babima babaha bo batabaha wowe ubivuga wasanga utakwihanganira nukwezi kumwe udasanye. Ahubwo Imana idusange.

  4. Dufite abagabo benshi b’ibigwari-RWAMREC
    Kankindi ndakugaye cyane mayibobo ziziyongera mpaka bongeye guha agaciro abagabo nibo bahukana birukanwa muzobiyubakiye. None ngo bajye babima babaha bo batabaha wowe ubivuga wasanga utakwihanganira nukwezi kumwe udasanye. Ahubwo Imana idusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *