Umudepite akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Ibidukikije (Green Party), Frank Habineza avuga ko Sosiyete Sivile Nyarwanda yigize umuvugizi wa Leta bityo ko isubiramo ibyo iba yavuze aho kuvugira abaturage.
Mu kiganiro na Bwiza.com, uyu mudepite yatangaje ko Sosiyete Sivile Nyarwanda buri gihe isubiramo ibyo Leta yavuze kandi ubusanzwe yakabaye ivugira abaturage, ingingo avuga ko ari urucantege.
Ati “ Njyewe nacitse intege kuri Sosiyete Sivile muri 2015, icyo ntitwifuzaga ko itegeko nshinga rihinduka, nashyigikiwe n’umuryango umwe. Naho abandi bose, izo zifite amamiliyiaridi, amamodoka ahenze, nta n’umwe wadushyigikiye. Nari bajije kweli [mu by’ukuri] mu Rwanda wavuga ko Sosiyete Sivili yose, yose, yumva ibintu n’abandi bose bari muri Leta. Aha nahise ncika intege rwose. Dushaka sosiyete sivili idatekereza bimwe na Leta.”
Uyu muyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe n’Ubutegetsi buriho mu Rwanda yemeranya n’Uwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ruherutse gukebura Sosiyete Sivile ruyisaba gukora akazi kayo neza. Avuga ko bitumvukana uburyo buri gihe Sosiyete Sivile Nyarwanda iba yemeranya n’ibyo Leta ikora.
Ati “ Sosiyete Sivile ntigomba kuba umuvugizi wa Leta, igomba kuba umuvugizi w’abaturage. Ubu usanga iyo Leta yamaganye ibintu muri Congo, nayo ihita ibyamagana [aseka]. Turashaka sosiyete sivile ifite ukuntu yumva ibintu bitameze kimwe n’ibya Leta.”
Depite Frank Habineza yemeza ashimitse ko iyi mikorere ya Sosiyete Sivile Nyarwanda itiza umurindi imvugo ko amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda nta ngufu agira.
Ati “ Mu by’ukuri n’ubwo abantu bajya bavuga ngo amashyaka ya opozisiyo mu Rwanda ngo ntabwo akomeye cyane, ni ibyo byose. Ishyaka rya Opozisiyo kugira ngo rikomere bisaba kugira ngo sosiyete sivile ibe ihari, itangazamakuru ryigenga. Ishyaka rya opozisiyo ntiryakora ubuvugizi, ngo rikore ubushakashatsi ngo rinajye no mu bitangazamakuru kubivuga. Bisaba gufatanya. Haracyakenewe intambwe yo guterwa.”
ihttps://www.youtube.com/watch?v=vuxXf4E2y14
Umuyobozi wa Sosiyete Sivile Nyarwanda, Sekanyange Jean Léonard mu kiganiro na Bwiza.com kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Gashyantare 2019, yatangaje ko ibivugwa na Depite, Frank Habineza yibeshye ku ndorerwamo areberamo uru rwego.
Ati “ Ndibaza ko yibeshye, agomba gusobanukirwa inshingano za Sosiyete Sivile. Uru rwego si umutwe wa politiki, iyi ni imiryango ivugira abaturage, ntiharanira ubutegetsi ngo ijye ihora ireba ibitagenda gusa kugira ngo igire ibyo yahindura biciye mu buryo bwa politiki. Icyo tuzi ni uko dukorera abaturage, ku nyungu z’abaturage.”
Ku ngingo yo kuba buri gihe Sosiyete Sivile Nyarwanda itajya igira imyumvire ihabanye n’iya Leta ku bikorerwa abaturage, Sekanyange yayiteye utwatsi avuga ko ahubwo impinduka ziba akenshi mu bikorerwa abaturage ari yo iba yazitanzeho ibitekerezo kandi Leta ikabyumva bityo ko aho nta kibazo kiba kirimo.
Ati “ Turabitanga[ibitekerezo], akenshi usanga ibiba bihinduka, bisubirwamo, biba biturutse ku bitekerezo tuba twaratanze. Niba tuvuze tuti hari ibibazo mu byiciro by’ubudehe,ruswa mu nzego z’ibanze, mu mitangire ya serivisi nyuma Leta ikamanuka ishaka umuti w’ibi bibazo, aho ntabwo Sosiyete Sivile iba ikora ibyo Leta yakoze.”
Sekanyange avuga ko Sosiyete Sivile igendera kuri porogaramu Leta iba yaratangije zitandukanye ndetse agasaba abantu guhindura imyumvire kuko Sosiyete Sivile Nyarwanda itagira imikorere nk’iy’iz’ibindi bihugu.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Imikorere ya Sosiyete Sivile Nyarwanda hari abatayivugaho rumwe, bagaragaza ko ntacyo ikora gifatika ku bijyanye no gukorera ubuvugizi ibibazo by’abaturage cyangwa kugaragaza ibitagenda neza.
Bayitunga agatoki kenshi kugira intege nke no gukorera mu kwaha kwa Leta iriho mu Rwanda aho gukora ubuvugizi ku bibazo by’abaturage. Ibi umuyobozi wayo akabihakana yivuye inyuma.


