U Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri mu kugira interineti ihendutse mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC.
Bigaragara muri raporo nshya ya ‘Worldwide Mobile Data Pricing 2021’ yakozwe n’ikigo cy’ikoranabuhanga cyo mu Bwongereza cyitwa Cable.
Iyi raporo igaragaza amakuru yakusanyijwe akanasesengurwa kuva tariki ya 8 Ukuboza 2020 kugeza tariki ya 25 Gashyantare 2021, ishingiye ku giciro cya ‘gigabyte’ imwe muri buri gihugu.
Ku rutonde rw’ibihugu byo muri EAC, Tanzania iri ku mwanya wa mbere, aho gigabyte imwe (1GB) muri iki gihugu igura amadolari ya Amerika ($) 0.75.
U Rwanda ku mwanya wa kabiri, impuzandengo y’igiciro cya GB muri iki gihe, ni $1.25 (angana n’amafaranga y’u Rwanda 1200), GB imwe ya interineti muri Uganda ho igura $1.56, iyo mu Burundi igura $2.10, iyo muri Kenya igura $2.25.
Ku rutonde rusange rw’ibihugu byose biri ku Isi, Israeli ni cyo gihugu gifite interineti ihendutse cyane, aho GB imwe igura $0.05, ikagura $0.15 muri Kyrgyzstan, $0.19 muri Fiji, $0.27 mu Butaliyani na Sudani.
Byumvikana ko Sudani ari cyo gihugu muri Afurika gifite interineti ihendutse nk’uko bigaragara mu gika kiri haruguru. Ikurikirwa na Algeria, aho igura $0.51 na Somalia, aho igura $0.60.

2 Responses
EAC: U Rwanda ku mwanya wa kabiri mu kugira interineti ihendutse
Oyaaaa oyaaaa weeeee rwose babeshye ndumva bidasobanutse pe internet iwacu ihenze inshuro enye izo mubihugu bitwegereye ikindi ibinyamakuru byabo bikora cyane kuturusha ntanaho rwose duhuriye urugero hano mu iwacu mwari mwabona abahagaze kumuhanda basoma ibinyamakuru byasohotse kumuntu ubicuruza?igisekeje basoma umutwe gusa wibirimo ibindi bakibwira nuko tubarusha gukoresha ikorana buhanga se?cg bagira abaturage bake kuturusha