EAC yanze gusinya amasezerano y’ubuhahirane n’ibihugu byo ku mugabane w'u Burayi

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba EAC, wanze gusinya amasezerano yo guhanahana ibicuruzwa n’ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi byibumbiye mu muryango wa EPA.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni mu gihe inama y’ubuyobozi y’uyu muryano wa EAC yari yateranye yateranye kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 Mata 2017, aho yavuze ko ibicuruzwa bishobora guturuka ku mugabane w’u Burayi byaza gutuma ibisanzwe mu gihugu bitakaza abaguzi ndetse bikaba byanahomba dore ko ibyinshi byajya biba byiniye bitishyuye imisoro n’amahoro kuko haba hashyizweho uburyo bwo korohereza abanyamahanga mu kwambutsa ibicuruzwa babizana muri Afurika nk’uko bikorwa mu bihugu bigize EAC.
Aya masezerano ya EPA yari ashingiye ahanini ku guhanahana ibicuruzwa hagati yawo ndetse n’umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, EAC akaba nta mwanzuro yabashije gufata kuko aba bayobozi babyanze.
Ijwi ry’Amerika rivuga ko abari bahagarariye EAC muri iyi nama bagaragaje impungenge ko ibicuruzwa byo ku mugabane w’u Burayi biramutse bikuriweho imisoro nk’uko bikorwa mu bihugu bigize uyu muryango byateza ingaruka nyinshi zirimo no gutakaza agaciro kw’ibicuruzwa byo mu bihugu cy’Afurika.
Ni mu gihe u Rwanda na Kenya byo byamaze gushyira umukono kuri ayo masezerano kuva muri Nzeri 2016.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’itumanaho muri Tanzania avuga ko igihugu kibyifuza gishobora gusisinya ayo masezerano ku giti cyacyo.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *