photo-output-13-scaled

Eddy Kenzo yifatiye ku gahanga Bobi Wine wijanditse muri Politiki

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi ukomoka muri Uganda, Eddy Kenzo uzwi cyane ku ndirimbo “Sitya Loss,” yatangaje ko uruhare rwa Bobi Wine muri politiki rwagize ingaruka mbi zikomeye ku ruganda rw’umuziki muri Uganda.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yakoze mu ijoro ryo ku wa Gatatu mu birori byo kwizihiza Umwaka Mushya byabereye kuri Sheraton Hotel.

Kenzo yavuze ko Bobi Wine uyobora ishyaka rya National Unity Platform (NUP) yatumye umubano w’abahanzi na leta uba mubi kurushaho nyuma yo kwijandika muri politiki.

Avuga ko kuva Bobi Wine yakwinjira muri politiki, leta yatangiye gushyira igitutu ku bahanzi ibintu Kenzo afata nk’imbogamizi zikomeye ku iterambere ry’uruganda rw’umuziki.

Ati: “Yahinduye ibintu byinshi igihe yinjiraga muri politiki. Ibibazo duhura nabyo byose byatangiye icyo gihe. Leta yatangiye kudufata nk’abashaka kuyirwanya, bituma natwe tudakora uko bidakwiye.”

Kenzo yagarutse ku buryo Bobi Wine akunze kunenga abahanzi bafata inkunga za leta, akabita “abasabiriza.” Aho yavuze ko aya magambo atari akwiye umuyobozi kandi ko ashobora gukomeza gusenya isura y’abahanzi.

Ati: “Niba koko ari umuyobozi kuki adufata nk’abasuzuguritse? Ibi bintu byakomeza kuduca intege aho kudufasha kugira icyerekezo. Abantu bose baba bakeneye ubufasha ariko amagambo ye atuma duhorana igitutu”

Kenzo yavuze ko yifuza gukorana na leta mu buryo bwiza kugira ngo uruganda rw’umuziki rwongera rugire agaciro rwahoranye. Yavuze kandi ko atari gupfusha ubusa amahirwe yo kugaragaza ibibazo byugarije urwego akunda cyane.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *