Eintrancht Frankfurt yegukanye Europa league, kiba igikombe cy’i Burayi itwaye nyuma y’imyaka 42

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Eintrancht Frankfurt yo mu gihugu cy’u Budage yaraye yegukanye igikombe cy’irushanwa rya UEFA Europa league, nyuma yo gutsinda Rangers yo muri Ecosse kuri Penaliti 5-4.

Amakipe yombi yari yahuriye ku mukino wa nyuma wa Europa league wabereye kuri Stade ya Ramon Sanchez Pizjuan, mu mujyi wa Seville muri Espagne.

Byabaye ngombwa ko hiyambazwa za Penaliti muri uyu mukino, nyuma y’uko iminota isanzwe yawo na 30 y’inyongera yari imaze kurangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Rangers yarwanaga no kwegukana Europa league ku nshuro yayo ya kabiri mu mateka ni yo yabanje gufungura amazamu, ibifashijwemo na Joe Aribo wayitsindiye igitego ku munota wa 57 w’umukino.

Byasabye iminota 12 yonyine ngo Frankfurt yishyure iki gitego ibifashijwemo na Rafael Santos Borre, nyuma y’amakosa akomeye yari akozwe na Connor Goldson.

Nyuma yo kurangiza iminota 90 y’umukino amakipe yombi anganya 0-0, byabaye ngombwa ko hiyambazwa iminota 30 y’inyongera yarangiye nta kipe ishoboye kongera gutsinda igitego mu izamu ry’indi.

Ni nyuma yo gusatirana gukomeye kwaranze amakipe yombi, gusa ananirwa kubyaza umusaruro uburyo bukomeye yagiye abona.

Frankfurt yinjije Penaliti eshanu zayo zose, mu gihe Rangers yahushije imwe binyuze kuri Aaron Ramsey wahoze akinira Arsenal.

Europa league Frankfurt yatwaye yabaye Igikombe cyo ku mugabane w’u Burayi yegukanye nyuma y’imyaka 42, nyuma y’icya UEFA Cup yatwaye mu 1980.

Soma Izindi Nkuru

April 30, 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *