Ese imbabazi Kizito Mihigo abuze muri 2016 azazihabwa muri 2017?

Sangiza iyi nkuru

Muri Gashyantare 2015, nibwo urukiko rukuru rwahanishije umuhanzi Kizito Mihigo igifungo cy’imyaka 10, nyuma yo kumuhamya ibyaha bine yaregwaga birimo:
1.Kurema umutwe w’abagizi ba nabi
2.Icyaha cy’ubugambanyi bwo kugirira nabi Ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu
3.Ubwoshye bw’ubugambanyi bwo kugirira nabi umukuru w’igihugu
4.Ndetse n’icyo gucura umugambi w’ubwicanyi
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubwo Kizito Muhigo yaburanaga benshi bibwiraga ko ibyo ashinjwa bihabanye n’ukuri ndetse ko byaba ari agakino ka politiki ariko ubwo urukiko rwamusomeraga, agahabwa igihano cyo gufungwa imyaka 10 nibwo mu mitwe ya benshi babifashe nk’ukuri.
Kuba hari abatariyumvishaga ko Kizito ibyo ashinjwa ari ukuri, ahanini babishingiraga ku ukuntu yigaragazaga muri politiki, inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge yatangaga kugera no muri za gereza,… akabikora anifashishije ndirimbo ze benshi bafataga nk’iz’isanamitima.
kizito-muri-gereza
Kuva ku munsi wa mbere ubwo polisi yamwerekaga itangazamakuru, Kizito Mihigo yagiye yemera ibyo yashinjwaga ku buryo atigeze anarushya urukiko, ari nabyo bishobora kuba byaramuhesheje amahirwe yo guhabwa igihano cy’imyaka itari myinshi ugereranyije n’abandi bari kumwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kwemera ibyaha yashinjwaga, Kizito Mihigo yanagiye avuga ko asaba imbabazi Abanyarwanda bose muri rusange, dore ko ibyaha yahamijwe byanatunguye benshi bamukundaga ndetse n’ikizere bari bamufitiye kirayoyoka.
Mu nkuru yasohotse mu Kinyamakuru Umuryango umwaka ushize, cyatangaje ko mu gihe hiteguwe amatora akomeye mu Rwanda harimo n’ay’umukuru w’igihugu ( 2017) ko hari amahirwe menshi ko Perezida Kagame ashobora kubabarira na Kizito nk’umuntu wamusabye imbabazi. Ariko kigatangaza ko na none bishobora kuzaterwa n’imyitwarire ye iki gihe amaze afunze.
kiki
Ibi kandi byo kubabarirwa kwa Kizito mbere y’uko amatora aba, bakabihuza n’uburyo na Alfred Kalisa yababariwemo, mu gihe yari yarahamwe n’ibyaha bijyanye no kunyereza no gukoresha mu nyungu ze bwite umutungo wa banki ya BCDI yari ayoboye anayibereye umunyamigabane mukuru. Alfred Kalisa, yafunguwe muri 2010, umwaka wabayemo amatora y’umukuru w’igihugu.
Ikindi, muri 2004, Urukiko rwari rwahamije Pasteri Bizimungu wari warafashwe muri 2002 ibyaha 3 birimo kurema umutwe witwara gisirikare ugamije guhungabanya umutekano w’igihugu, guteza imvururu mu gihugu no gusahura umutungo wa leta byose bikaba byarahanishijwe imyaka 15 y’igifungo ariko Perezida Kagame yamubabariye amaze imyaka 5 y’igifungo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu mpera z’uyu mwaka wa 2016 urangiye, umukuru w’igihugu yatanze imbabazi ku bantu batandukanye bari barakatiwe n’inkiko, muri abo bababariwe izina Kizito Mihigo ntaryagaragayemo, mu gihe byakekwaga ko ashobora kuba yazihabwa muri uyu mwaka ushize.
Kizito Mihigo yavutse ku wa 25 Nyakanga 1981, avukira i Kibeho, ubu ni umwe mu mirenge igize akarere ka Nyaruguru, hahoze ari muri Perefegitura Gikongoro. Nk’umuntu wize mu iseminari yanagiye ahimba indirimbo nyinshi zisaga 200 za Kiliziya Gatolika nyuma aza no guhanga iza politiki.
Ubuhanga yari afite mu muziki ni nabwo bwatumye ahabwa amahirwe na Leta y’u Rwanda muri 2003, ajya kuwiga i Burayi. Yaje no gushinga umuryango KMP (Fondation Kizito Mihigo pour la Paix / Kizito Mihigo for Peace Foundation), ugamije guharanira amahoro n’ubumuntu mu bantu hakoreshejwe impano n’ubugeni bya gihanzi ndetse na Leta irawushyigikira kugeza naho yanahawe igihembo na Imbuto Foundation.
kizito-2
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *