Ese intandaro y’uruhara koko ni amasoso? Ese ubusanzwe ruterwa n’iki? Sobanukirwa!

Sangiza iyi nkuru

Ni kenshi usanga abagabo cyangwa n’abana bakiri bato barazanye uruhara mu gihe bimenyerewe ko abasaza bageze mu zabukuru aribo bakunze kubirangwaho, hari impamvu nyinshi usanga zibitera ariko zitagize aho zihurira n’amasoso.
images
Amasoso usanga aterwa n’imiterere y’umutwe w’umuntu akivuka gusa bitabujije ko byaba intandaro yo gutiza umurindi uruhara mu kugaragara igihe umuntu yamaze kuruzana.
Ubusanzwe uruhara ruterwa n’ibintu bitandukanye harimo n’uruhererekane rwo mu muryango (Inheritance) ndetse n’ibura ry’imisemburo imwe n’imwe ifite inshingano yo gukuza amagufa, inzara n’umusatsi.
Kubura kw’iyo misemburo rero nibyo bituma habaho kuzana uruhara haba ku bana cyangwa ku bakuru.Ibi byose bituruka ku kuba iyo misemburo igabanyuka bigatuma imisatsi igenda ibura aho izamukira.
Gusa ariko ngo hari ikizere ku bantu bashaka kongera gukuza imisatsi yabo bagasibanganya uruhara .
Abahanga bakoze ubushakashatsi ku ndwara n’ubusembwa bigaragara inyuma ku ruhu,bavuga ko bwavumbuye ko hari umusemburo ushobora kongerera umwenge ku mutwe w’umuntu ufite uruhara maze amahirwe yo gufunguka kw’akenge umusatsi uba uteyemo bityo umusatsi ukongera gukura uruhara rugasibangana.
Ku rundi ruhande kandi abashakashatsi bavuga ko hari amafunguro umuntu ufite uruhara ashobora gufata maze agahangana n’uruhara ku myaka mito.
Ibyo biribwa ngo byiganjemo , ibishyimbo ,inyama ,ibihumyo,amagi ,imboga n’imbuto,ariko kandi ngo hari n’ubundi buryo bushobora gufasha umuntu kurinda uruhara.
Aha twavuga nko guhora ukorera umusatsi isuku ihagije wirinda gutuma haboneka indwara zifata umusatsi biturutse ku isuku nke.Kwirinda gukoresha igisokozo gikoreshwa n’abantu benshi cyangwa ukirinda kwiyogoshesha umusatsi ngo umareho cyane.
Ikindi kandi biba byiza iyo uriye ibiryo bikungahaye ku myunyungugu nka Magnesium, Calcium na Zinc kuko bigira uruhare runini mu gukuza umusatsi ndetse no kwirinda umunaniro ukabije.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *