Nyuma yuko ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi CNDD-FDD ritangaje tariki 16 z’uku kwezi amagambo yo gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, benshi bakomeje kwibaza icyo bwaba bugamije bupfobya aya maketa.
Igihugu cy’u Burundi cyagiye kirangwa n’ingengabitekerezo yo gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, buvuga ko u Rwanda rutakoze iperereza ku mpanuka y’indege yaguyemo uwahoze abuyobora, Ntaryamira Cyprien waguye mu ndege yari irimo n’uwahoze ayobora u Rwanda, Habyarimana Juvenal tariki 6 Mata 1994.
Ariko n’ubwo bivugwa uko, uwahanuye iyo ndege ntabwo yari yamenyekana ngo bumukurikirane nk’uwabuhekuye, dore ko niyi ndege yabaye imbarutso ya jenoside yakorewe Abatutsi yari yarateguwe imyaka n’imyaka.
Abasesenguzi mu bya politiki bahamya ko ikibazo cy’indege yaguyemo Cyprien Ntaryamira kitakabaye impamvu kuri Leta y’u Burundi yo guhakana jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe bose barebera ikaza guhagarikwa n’ingabo za RPF ndetse ko atari n’intandaro y’umutekano mucye uri mu Burundi muri iyi minsi.
Ikinyamakuru Afrikatime gitakangaza kandi ko amakosa yo kwitwaza politike y’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi byatumye u Burundi bushobora gutakaza ubufatanye bwagiranaga n’ibindi bihugu bya Afurika n’ibyo mu Burengerazuba bw’isi.
Mu gihe Leta y’u Rwanda yatangaje ko nta gahunda ifite yo guhangana n’u Burundi, yakunze kugaragaza ko u Burundi bukorana bya hafi n’inyeshyamba za FDLR zigizwe na bamwe basize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibibazo by’u Burundi bimaze kuzana ibibazo by’umutekano mucye mu muryango w’ibihugu by’Iburasirazuba bwa Afurika ndetse bikaba bimaze kugira n’ingaruka nyinshi kuri uyu muryango haba mu bukungu n’imibanire.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
TUYISHIME Malachie


