Kugira ngo icyerekezo 2050 kigerweho, birasaba ko abana bakiri bato bahabwa uburere n’uburezi by’ibanze bifatika ireme ry’uburezi rikitabwaho, kuko ubukungu bw’igihugu bushingiye ku bwenge bw’abaturage, akaba ariyo mpamvu hashyizweho politiki nshya izafasha abana bato kubona uburezi, uburere n’imibereho myiza bakiri bato.
Mu gihe u Rwanda rutumbiriye icyerekezo 2050 na gahunda y’imbaturabukungu (EDPRS) rukomeje gushyiraho ingamba zihamye zo gukomeza no gushimangira uburezi bufite ireme kandi kuri bose, niyo mpamvu abaturarwanda bagaragaza uruhare rwabo (…)
Mu gihe u Rwanda rutumbiriye icyerekezo 2050 na gahunda y’imbaturabukungu (EDPRS) rukomeje gushyiraho ingamba zihamye zo gukomeza no gushimangira uburezi bufite ireme kandi kuri bose, niyo mpamvu hashyizweho gahunda zitandukanye nk’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda n’ubw’imyaka 12 n’ibindi.

Kugirango bigerweho neza; Hari icyo ababyeyi yakagombye gukora kugirango bashyigikire uburere mboneragihugu n’iterambere muri rusange.
Abahanga mu by’ububurezi bavuga ko umwana atangira kurerwa akiri mu nda ya nyina, ngo mu mezi atanu umwana aba ashobora kumva umuziki, bikaba bituma ubwonko bwe bukora neza cyane, ku buryo byamuviramo kuba umuhanga.
Mu mezi arindwi akaba ashobora kumva ijwi rya se cyangwa rya nyina. Akaba ariyo mpamvu umubyeyi agomba kwitabwaho kuva agisama.
Nkuko Minisiteri y’ubuzima idahwema kubikangurira umuryango nyarwanda. Burya iyo umubyeyi yishimye cyangwa ababaye umwana bimugiraho ingaruka. Umwana rero ugomba kumwereka urukundo mu gihe akiri munda. Cya gihe ukora ku nda yanyina ukabona ateye akageri burya uburere buba bwatangiye. Iyo ni inshingano yabagabo.

Babyeyi rero mushyigikire politiki nshya yiswe”Early Childhood Development” igamije kuzamura uburezi n’uburere bw’umwana muto kugira ngo mwarimu ajye ashyikirizwa umwana ufite uburere.
Byaragaragaye ko uburere bwa mbere umwana abuhabwa n’ababyeyi. “igiti kigororwa kikiri gito”. Nta mwana unanirana ahubwo hananirana umubyeyi nkuko Byumvuhore yabivuze mu gitabo cye Umurage, ati: intero yiki giheye iranyobeye ngo “abana bubu barananiranye. Ahubwo “ababyeyi bubu barananiranye”. Ntibakiganira n’abana babo.
Byaragaragaye ko kubera ko abana benshi bamarana umwanya munini n’abakozi bo mu rugo bituma batora imico yabo hatitawe ku mateka yabo, dore ko benshi badafata umwanya ngo baganire nabo bakozi bamenye icyatumye bava iwabo.
Niho usanga umwana amagambo ya mbere amenya ari ibitutsi bishingiye ku myanya myibarukiro no gushihagurana no kurwana nabo bava indimwe.
Hari icyo wakora kugirango umenye uko umwana yiriwe, Birasaba ko ababyeyi baha abana umwanya, babaganiriza, niba hari ibyo umukozi yabakoreye ukabimenya. Tugomba kwibanda ku kintu cyo kuba inshuti n’umwana kandi akakubona bihagije, kuko umwana si uw’umukozi. Abagabo kandi ntibaharire uwo mwanya abagore. Birakwiye ko tuganira n’abana bacu tukabigisha indanga gaciro na kirazira. Abahanga bagaragaje ko mu gihe uganiriye n’umwana wawe bituma aba umuhanga akigirira akamaro kandi akakagirira igihugu cye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kayigana Victor @bwiza.com


