Ku ruhande rumwe hari abantu batandukanye bavuga ko kwambara imyenda ikabije ubugufi ku bagore n’abakobwa ari intandaro yo gukururira abagabo irari ry’ubusambanyi mu gihe abandi bavuga ko ari no kwica umuco. Hari n’abavuga ko ibi ntaho bihuriye n’ibyo byose. Kwambara imyenda ikabije ubugufi by’umwihariko ku bagore n’abakobwa ntibikunda kuvugwaho rumwe n’ababyambara cyangwa abarebesha amaso yabo. Na none hari abavuga ko ubyambaye aba agamije gukurura abagabo kuruta gukenera kurimba. Bamwe bavuga ko ari ugukabya kuko ngo umugabo cyangwa umusore wagira irari kubera ko abonye umugore cyangwa umukobwa wambaye umwenda mugufi, n’ubundi ngo uwo aba asanzwe ari umusambanyi. Hari n’abavuga ko kwambara umwenda mugufi nta rari ry’ubusambanyi bitera ab’igitsina gabo kandi ko nta n’umuco uba ubagangamiwe cyane ko ngo ikigamijwe kiba ari ukurimba. Ministeri ifite umuco mu nshingano ivuga ko ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro ari byo byagakwiye kugaragaramo cyane abambaye batyo. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard yagarutse kuri iyi ngingo avuga ko asanga abantu benshi bambara bene iyo myenda batayijyanisha n’ahantu bagakwiye kuba bari. Abemeranya n’iyi myumvire bavuga ko hari abambara imyambaro ikwiye kujyanwa aho bogera (Piscine) ariko bakagenda bayambaye bagiye nko mu isoko, mu nama n’ahandi. Kuri ubu, by’umwihariko mu mijyi, higanje iyi myambarire. N’ubwo nta bushakashatsi burakorwa kuri iki kibazo, akenshi hagaragara benshi mu bashungereye, cyangwa batangariye imyambarire y’igitsina gore runaka.


