Ese ni kuki abakristo bagomba gusenga mu izina rya Yesu?

Sangiza iyi nkuru

Abasobanura gusenga bavuga ko ari igikorwa cyo kuganira n’ Imana mu buryo bweruye. Abakristo ndetse n’ abandi bizera ko Kristo ari umwami n’ umukiza w’ ubugingo bwabo basenga mu izina rya Yesu kuko ari ryo zina ryonyine abantu bahawe mu ijuru no mu isi bakwiye gukirizwamo.
gusenga
Nkuko bivugwa muri Yohana 14:13-14, ijambo ry’ Imana rigira riti: “kandi icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye, nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu Mwana we. Nimugira icyo musaba cyose mu izina ryanjye nzagikora”.
Iri jambo kandi usanga kenshi rikoreshwa n’ abatizera cyangwa batemera ko Yesu afite imbaraga aho bumva ko mu magambo bavuga iyo bongeyeho “mu izina rya Yesu”, Imana ihita ibaha ibyo basabye byose. Iki nacyo cyerekana ko bafite imyumvire ishimangira ko iri zina rifite imbaraga zishobora kubafasha gukemura ibibazo byabo.
Gusengera mu izina rya Yesu bivuga gusengera mu bubasha bwe, dusaba Imana Data ngo yumve kandi isubize amasengesho ykuko muje mu izina ry’umwana wayo, Yesu Kristo.
Gusengera mu izina rya Yesu ni kimwe no gusengera mu bushake bw’Imana; “kandi iki ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye; ni uko atwumva iyo dusabye ikintu nk’uko ashaka, kandi ubwo tuzi ko yumva icyo dusabye cyose, tuzi n’uko duhawe ibyo tumusabye” (1 Yohana 5:14-15).
Gusengera mu izina rya Yesu ni ukuvuga gusaba ibintu bizubahisha kandi bigahesha Yesu icyubahiro.
Kwanzurisha amasengesho “mu izina rya Yesu” ntabwo biyaha imbaraga zidasanzwe. Musengeye ibiha Imana icyubahiro cyangwa bitajyanye n’ubushake bwayo ntacyo gusengera “mu izina rya Yesu” byaba bimaze.
Gusengera mu izina rya Yesu kandi Mugamije kumuhesha icyubahiro ni ngombwa, aho kumva ko amagambo mukoresha abahesha ibyo dushaka.
Amagambo siyo ngombwa mu isengesho, icya ngombwa ni impamvu cyangwa icyifuzo gisengerwa. Gusengera ibijyanye n’ubushake bw’Imana nibyo gusengera mu izina rya Yesu.
Yesu Kristo ni umuhuza w’ abantu n’ Imana kuko nawe yarabishimangiye avuga ko ariwe nzira n’ ukuri n’ ubugingo ndetse ntawe ujya kwa se atamujyanye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *