Ese u Rwanda rwiteguye gutumiza amashanyarazi 400MW muri Ethiopia bitarenze 2019?

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda irateganya kuva mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bikajya mu gihugu cyinjiza amafaranga make. Kugira ngo iyi ntego igerweho, guverinoma irateganya kubona amashanyarazi angana n’100% mu 2024. Mu rwego rwo kongera ubushobozi bwayo, u Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubwumvikane na Ethiopia yo gutumiza 400MW z’amashanyarazi muri Ethiopia mu gihe giciriritse ariko se Guverinoma y’ U Rwanda iriteguye? Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ibikorwa remezo bitandukanye u Rwanda rwatangiye kubaka byerekana ko rwiteguye.

Ibikorwa byinshi byo mu karere no mu gihugu byakozwe mu rwego rwo guha igihugu ingufu zihagije. Minisiteri y’ibikorwa remezo mu Rwanda yerekana ko mu 2015, Ikigo gishinzwe Amashanyarazi mu Gihugu REG (Rwanda Energy Group) cyatumije amashanyarazi binyuze ku murongo wa 220kV uhuza Uganda na Kenya ushoboye gutanga 300MW kuri ibyo bihugu byose.

Bwana Robert NYAMVUMBA, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ingufu muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo avuga ko ibihugu bitatu (u Rwanda, Uganda na Kenya) nabyo mu mwaka wa 2016, byasoje ubushakashatsi burambuye bushoboka bwo kubaka umurongo wa 400kV w’amashanyarazi ushobora gukoreshwa n’ibyo bihugu kuburyo yatanga amashanyarazi angana na 500MW mu bihugu byo mu karere.

Yavuze ati: “Ibihugu; U Rwanda, Uganda na Kenya bifite gahunda yo gushyira mu bikorwa uyu mushinga mu gihe cya vuba kuko kwinjiza amashanyarazi no kugabanya ikiguzi cyayo”.

Icyakora uyu mushinga urimo gukorwa, guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ibibazo byinshi bikomeye byugarije ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga mu ntangiriro. Bwana Robert yavuze ko ikibazo cy’Ubukungu kitifashe neza mu 2008-2010 amaherezo cyagize ingaruka cyane ku masezerano y’i Burayi; bamwe muri bo bagiye mu gihombo kandi ibihugu bituranye n’u Rwanda byahuye n’ibibazo bikomeye bijyanye no kubona ubutaka ahakorerwa umushinga bityo bidindiza iterambere ry’umushinga mu karere.

Bwana Robert yagize ati “ikibazo gikomeye ibyo bihugu byahuye nacyo ni ibibazo byo kwimura abantu (expropriation) mu bihugu by’akarere. Bitandukanye n’u Rwanda aho amategeko agenga ubutaka yorohereza Guverinoma gukora ibyo bikorwa, ibihugu duturanye byahuye n’ibibazo bikomeye bijyanye no kubona ubutaka ahakorerwa umushinga”.

Guverinoma y’u Rwanda yizeye ko izatangira gutumiza no kubona ingufu muri Ethiopia mu ntangiriro za 2019 hashingiwe ku bisubizo by’agateganyo ndetse no gutera imbere mu gukemura ibibazo byinshi by’amasezerano n’uburenganzira bw’inzira ariko bamwe mu bahanga mu by’ubukungu bagaragaje ko u Rwanda nirutumiza ingufu muri Ethiopia, bizakenera kandi ubufatanye bw’akarere, cyane cyane na Uganda na Kenya, hamwe no gutegura Urwego rw’ingufu z’akarere, hamwe n’ishoramari mu bikorwa remezo bikora neza.

Umusesenguzi mu by’ubukungu Bwana Teddy KABERUKA Ati: “Imbaraga z’amashanyarazi zizaturuka muri Ethiopiaa, byanze bikunze zizambuka Kenya, zizambuka Uganda zigere mu Rwanda, bityo hakenewe ubufatanye n’ibindi bihugu, hakenewe ubwitange n’ubwumvikane bw’ibihugu…”

Kurundi ruhande, abaturage bo mu Rwanda bakikije aho umushinga uzakorerwa bishimira amahirwe azanwa no kubaka ibikorwa remezo by’iminsinga zizatwara ayo mashanyarazi. Bavuga ko hariho inyungu zitandukanye aho igiciro cy’amashanyarazi azahenduka, bakabonamo akazi.

Bwana Gashongore Pierre ni umuturage uturiye Sitasiyo ya Kinyaga,hamwe mu hanyujijwe imiyoboro y’ayo mashanyarazi yagize ati: “igihe batangiraga kubaka iyi sitasiyo, twabigizemo uruhare, dutegura ubutaka bwo gutunganya imiyoboro imwe n’imwe ya sitasiyo kandi turizera ko umushinga nurangira, twe twizeye kuzabona amashanyarazi ahagije kandi ahendutse kuruta uyu munsi, ikindi kandi imiyoboro yari isanzwe itwara amashanyarazi yagwaga kandi ugasanga twabuze amashanyarazi igihe icyo ari cyo cyose, bityo turizera ko uyu mushinga uzakemura ibyo bibazo ”.

Kugeza ubu u Rwanda rufite ubushobozi bwashyizweho burenga 2012MW. Ubusanzwe u Rwanda rwakoreshaga umutungo kamere, harimo amashanyarazi aturuka ku mazi, ku zuba, na gaze metani. Hashingiwe ku mibare ya Guverinoma, igipimo cy’amashanyarazi mu gihugu cy’u Rwanda kigeze kuri 41%. Abantu barenga miliyoni zirindwi baracyafite ikibazo cyo kubona amashanyarazi kandi ikiguzi kinini cy’ingufu cyagize ingaruka ku nganda no kohereza ibicuruzwa hanze.

Jean Paul MBARUSHIMANA

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *