Umunyapolitiki Ingabire Umuhoza Victoire avuga ko ubucuti bwe n’ab’abagize umuryango wa Rwigara Assinapol, watangiriye muri gereza, bityo akaba ashimangira ko ibyabo bitakabaye ibintu byo kwibazwaho cyane.
ku wa Gatanu tariki ya 14 Nzeri 2018, nibwo Ingabire Victoire yahawe imbabazi n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, afungurwa muri gereza ya Nyarugenge i Mageragere, bucyeye bwaho ubwo yageraga mu rugo, yakiriwe n’inshuti n’umuryango by’umwihariko haza kugaragaramo Anne Rwigara, Umukobwa w’umushoramari Rwigara Assinapol wapfuye mu mwaka wa 2015, azize impanuka y’imodoka.
Ku wa Gatanu tariki ya 5 Ukwakira 2018, Urukiko Rukuru rwemeye ubusabe rw’abo kwa Rwigara, barimo Diane Rwigara na nyina, Mukangemanyi Adeline, bemererwa gufungurwa by’agateganyo. Ingabire Victoire ari mu bagiye kwishimira ifungurwa ryabo mu gihe bose bahuriye ku kuba batavuga rumwe na Leta iriho mu Rwanda.
Hari benshi bakomeje kwibaza icyaba gihatse umubano wabo, dore ko Ingabire Victoire ari umunyapolitiki ndetse unahagarariye ishyaka FDU-Inkingi, Diane Rwigara akaba undi munyapolitiki wanashatse kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda mu 2017, mu gihe nyina na murumuna we, bo batazwi mu ruhando rwa politiki.
Ingabire Victoire abajijwe iby’uwo mubano wabo dore ko wagaragaye aho bose bafunguriwe, yasubije avuga ko watangiriye muri gereza, aho bamaranye amezi atatu babana.
Yagize ati “Nagira ngo nibutse abantu ko mu mezi atatu ya nyuma nari muri gereza, twarabanaga twenyine tuba ahantu hamwe, aho hantu rero twabanaga, twagiranye ubucuti”.
Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge
Ingabire Victoire avuga ko inshuti yo muri gereza iba ikomeye, aha agashimangira ko abo kwa Rwigara basangiye ibihe barimo uko byari kose.
Ati “abantu muhuriye muri gereza, nabonye nta hantu umuntu ashobora kugira inshuti ya mbere nko muri gereza, kuko musangira twose, musangira uwo mubabaro wo kuba muri gereza, musangira ibibazo, mbese musangira utuntu twose, mbese twabaye inshuti zikomeye muri gereza kuko twarafatanyije, twagize gute…”.
Akomeza avuga ko umunsi yasohokaga muri gereza, yasabye ko n’abo kwa Rwigara asizemo barekurwa, akavuga ko kuba byarakozwe, ngo bitari kuba ikibazo cyo kugera no mu itangazamakuru.
Ati “nkisohoka nari nasabye ko bafungurwa, tugize amahirwe barafungurwa, kujya kubasuhuza mbifuriza ikaze mu rugo ntabwo byari kuba ikibazo, niba mwibuka neza igihe nanjye nafungurwaga, Anne Rwigara yari mu bantu baje kunyakira mu rugo”.
Victoire arakomeza, ati “mu kinyarwanda baca umugani ugira uti ‘Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge’ donc hari ubwo bucuti bwaturutse ku kuba twarabanye muri gereza tugasangira umubabaro, ntabwo rero ari ikibazo kuba naragiye kubakira, nta n’ubwo ari ibintu byo guhisha”.
Andi makuru avuga ko ku wa Kane tariki ya 18 Ukwakira 2018, Diane Rwigara yasuye Ingabire Victoire mu rugo, ibiganiro byabo bombi ngo byibanze ku buzima bwabo bari muri gereza n’ibindi birebana n’urugendo barimo rwa politiki. Ibi ngo bikaba ari ibishimangira ko umubano ukomeje hagati yabo.
Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, agahurira n’umubyeyi we Mukangemanyi Adeline ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda; Mukangemanyi we akiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri. Bafunguwe by’agateganyo bakazaburana bari hanze by’umwihariko bakaba batemerewe kurenga umujyi wa Kigali.
Ingabire asanzwe ayobora ishyaka ritemewe mu Rwanda [FDU- Inkingi], ritavuga rumwe n’ubutegetsi, yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 15 mu mwaka wa 2013, ashinjwa ibyaha birimo n’icyo guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Inline Related Posts” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]



