Col Patrick Karegeya wahoze ari umusirikare w’u Rwanda yishwe mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza rishyira iryo ku wa 1 Mutarama 2014, muri Afurika y’Epfo muri hotel yari yarayemo.
Karegeya yari umwe mu barwanyaga Leta y’u Rwanda ndetse yanahozemo, aho yari yarahungiye muri Afurika y’Epfo niho yari yaranashingiye ishyaka RNC, rifite n’utundi dushami i Burayi na Amerika.

Nyuma y’urupfu rwe, muri iri shyaka ibintu byabaye intambara y’amagambo, ndetse banivamo bigera no mu itangazamakuru aho bamwe bashinja abandi amacakubiri, gukurura bishyira, ubujura, …
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Tariki ya 1 Nyakanga, Dr Théogene Rudasingwa, uri mu bashinze RNC ndetse akaba yari asanzwe aribereye umuhuzabikorwa, yatangaje ko yitandukanyije n’igice cy’iryo shyaka gisanzwe kirangajwe imbere na Kayumba Nyamwasa, ku buryo yahise ashinga igice gishya yise ‘New RNC’ [Ihuriro Nyarwanda Rishya].
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Dr Rudasingwa, Gahima Gerald, Joseph Ngarambe na Musonera Jonathan mu kwezi kwa karindwi batangaje ku mugaragaro ko bitandukanije na Kayumba bashinga umutwe wabo New RNC, Rudasingwa yigaragajemo nk’umuyobozi wawo, aho yungirijwe na Joseph Ngarambe wari usanzwe ari umugenzuzi mukuru wa RNC.
Mu kiganiro Imvo n’imvano cyatambutse kuri Radio BBC tariki ya 9 Nyakanga 2016, humvikanyemo guterana amagambo gukomeye hagati ya Dr Rudasingwa na Gervais Condo wari usanzwe ari icyegera cye cya kabiri mu buyobozi bwa RNC. Mu mvugo irimo ubukana, Condo yashinje Rudasingwa gushaka kugundira ubutegetsi mu ishyaka yanga kwemera ko hakorwa amatora ndetse no guhora mu matwi ya Kayumba Nyamwasa amusukamo amagambo adakwiye. Anamushinja kandi no kutitabira gahunda zose z’ishyaka.

Rudasingwa yagaragaje ko kujya muri RNC bisa no kuba yarataye umurongo kuko yahuye na Kayumba Nyamwasa wubatse akazu muri iryo shyaka kagizwe n’abahoze mu ngabo z’u Rwanda bahungiye mu mahanga.
Ati “Yubatse akazu akoresheje abantu bahoze ari abasirikare akenshi bahoze bamukorera akiri mu Rwanda.”
Mu mikorere ye kandi, Rudasingwa yabangamiwe cyane n’abo yita “Agatsiko k’Abatutsi” bahoze mu ngabo bakorera Kayumba, ngo ni bo bayoboraga, Rudasingwa na bagenzi be bakabaheza, ku buryo abagize ako gatsiko bumvaga amabwiriza bagomba kuyakura kuri Kayumba, akaba ari nawe bagomba gutangaho raporo, mu gihe amategeko ishyaka ryabo ryagenderagaho atari ko yabigenaga.
Rudasingwa kandi avuga ko abataramushakaga bahoraga banyuranamo, bacicikana mu ngendo zigana muri Afurika y’Epfo bajya gutanga raporo kwa Kayumba.
Ati “Mu myaka ibiri maze nta raporo n’imwe nigeze mbabonaho, muri icyo gihe Afurika y’Epfo isa n’iyabaye i Maka [Mecque] ha handi abayisilamu bajya gusengera buri mwaka, mba numva abahisi n’abagenzi bagiye muri Afurika y’Epfo gufata amabwiriza.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iryo hezwa ngo ryatumaga Rudasingwa yumvira amabanga ya RNC hanze nk’uko undi muturage wese yayumva ariko atayavanye mu ishyaka imbere. Ayo makimbirane yatangiye gukomera guhera mu myaka ibiri ishize ubwo hari hateganyijwe amatora y’abagombaga guhagararira iryo shyaka no kuriyobora, icyo gihe Kayumba ashaka gushyiraho abahagarariye RNC i Burayi agendeye ku bwoko.
Mu buyobozi bwa RNC i Buruseli mu Bubiligi hari umwiryane, gushihurana no guterana amagambo byatumye bareka amatora yari ahateganyijwe, asubikwa kugira ngo uwo mwuka mubi ubanze uhoshe.
Icyo gihe ngo abo bayabozi bakoranaga inama baryana ku buryo bukomeye, Rudasingwa asobanura agaragaza ko baje “gufata icyo cyemezo, ariko noneho abo nise ako gatsiko baza kuzamukana ubukana,” inama twajyaga tuzirangiza buri muntu wese yubitse umutwe yibaza ngo ibi bintu nagiyemo ni ibiki ?”
Rudasingwa ntazibagirwa agasuzuguro gakomeye yahuye nako
Nk’uko byatangajwe mu kinyamakuru Inyenyerinews ku wa 26 Ukuboza 2016, ngo agatsiko k’abahoze ari abasirikare bakoranaga bya bugufi na Kayumba kafashe icyemezo cyo kuvanaho Umuyobozi w’agateganyo kari kashyizeho mu Bubiligi, Rudasingwa bamugira umuyobozi wa RNC i Buruseli atagishijwe inama cyangwa ngo abimenyeshwe mbere, ibintu abona nk’agasuzuguro gakomeye yagiriwe.
Ati “Ni uko umukuru wa RNC, Njyewe Rudasingwa bangira umukuru w’akarere ka Buruseli, kugeza tariki ya 1 Nyakanga ni njye wari umukuru wa Buruseli. Aha yagizwe umukuru w’ihuriro aba n’umukuru w’akarere.”
Bitewe n’ayo matiku aba babiri bari bafitanye, Rudasingwa na Kayumba ngo baje kwicazwa hasi n’abagize ubuyobozi bwa RNC bababaza ukuri kw’ibibazo bafitanye basaba ko byakemurirwa mu ishyaka, ariko buri ruhande ntirwanyurwa.
Guca ku ruhande, ngo bakageza ibibazo mu nzego zitabishinzwe ngo ni indwara y’icyorezo yokamye RNC. Condo ati “Kwanga gukorera mu nzego [Rudasingwa] arega abandi ahubwo ni we wabikoraga, kuko atigeze ashaka kuzikoreramo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ararega abantu ko bagenda bakajya guca inyuma bakajya kwa Kayumba kumubwira ibintu, na we akarenga izo nzego akajya kumuganirira [Kayumba] azi ko zihari. Ntabwo waba ugaya ikintu ngo nawe ujye kugikora.”
Rudasingwa kandi ngo bagiye bamutumira kenshi mu nama z’ishyaka ariko akabyanga, bamushaka ntibamubone, ndetse n’abayobozi ubwabo barashakanaga ugasanga ntibabonanye.

RNC yashinzwe mu mwaka wa 2010 na Karegeya, Kayumba Nyamwasa afatanyije na Theogene Rudasingwa, mukuru we Gerald Gahima n’abandi bahoze mu buyobozi bw’u Rwanda nyuma bakaza guhunga kubera ibyaha n’amakosa aremereye byagiye bibagaragaraho bamwe banakitirwa n’inkiko badahari.
Muri 2011 Urukiko Rukuru rwa Gisirikare mu Rwanda rwakatiye Kayumba Nyamwasa igifungo cy’imyaka 24 ndetse yamburwa impeta zose za gisirikare nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo imyitwarire mibi, gukoresha ububasha nabi no guhungabanya umutekano w’igihugu.
Mu myaka 3 iri shyaka ryari rimaze rishinzwe mbere y’uko Karegeya apfa, aya matiku yose ubu aboneka mu RNC, ntabwo yari ku ntera ubu afite, ku buryo usubiye inyuma usanga urupfu rwe rwarabaciye intege ndetse runabazanira umuvumo n’umwiryane, ndetse binagaragara ko risa n’ishyaka ridafite icyo rigamije.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


