Ni kenshi iyo abantu bagiye gusomana babanza guhumiriza, ariko nubwo ari ibintu byikora, guhumiriza mu gihe cyo gusomana ni rimwe mu mabwiriza agenga iki gikorwa ku babikora babizi ndetse nashaka kuryoherwa kurushaho.
Ibi ni bimwe mu byiza byo gusomana abantu bahumirije.
- Abasomana iyo babikoze bahumirije, barushaho kwiyumvisha ibyo bari gukora ndetse n’uburyohe bwabyo kuko bituma iminwa ariyo ubwayo yivugira nta kurangara. Mu yandi magambi, iyo abasomana bareba, baba bameze nk’abibereye mu gakino cyangwa batazi ibyo barimo kuko bashobora no kurangara.
Ni ngombwa rero ko abasomana bahumiriza kugira ngo bumve neza uburyohe bw’igikorwa barimo nta kidobya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
- Ikimenyetso cyo kwishimirana
Iyo abasomana bose bafunze amaso yabo, biba bifite icyo bivuze, aha abahanga basobanura ko buri umwe aba yiyeguriye mugenzi we ndetse akirinda ko hari aho yamugendekera nabi muri icyo gikorwa cyo gusomana.
Gusomana abantu bahumirije rero, ni bumwe mu buryo bwo kuzana ibyishimo birenze hagati yabo.
- Kwizerana
Abasomana iyo babikoze bahumirije amaso ya bo, ni kimwe mu bimenyetso byo kwizerana. Nk’uko byavuzwe, ibi bituma aba bantu babasha kwiyumvanamo kurushaho. Ntabwo rero abantu bakwiyumvanamo batizerana.
Niyo mpamvu buri umwe aba yizeye ko mu gihe ahumirije nta kibi mugenzi we bari kumwe ashobora kumukoraho mu gihe atareba cyangwa ngo abe hari n’ikindi amutekerezaho kuko bombi imitima iba yamaze kugera mu yindi si.
Guhumiriza mu gihe cyo gusomana, bigaragaza ko uwo muri kubikorana aba yamaze kumwimariramo wese wese kuko aba yirinze kidobya yindi ishobora guturuka ku ruhande.
Ikindi ni uko uku kwimariranamo gushobora no kuganisha ku gukora imibonano mpuzabitsina kuko buri wese aba asa n’uwatakaje ubwenge hafi ya bwose kuko nta jambo aba afite kuvuga rindi uretse ibikorwa gusa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Niyo mpamvu, abasomana bagomba kuba babifatiye umwanya uhagije wo kubitekerezaho kandi bari ahantu haberanye no gusomana ku buryo buruseho.
Ibi kandi birumvikanisha ko gusomana byakabaye byihariye ku bantu bashakanye cyangwa bashobora kwirengera ingaruka mu gihe uku gusomana kubaganishije mu bindi bikorwa batari bateguye cyangwa batateganyaga nko kuryamana bakaba abnakwanduriramo indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina cyangwa bagaterana inda zitateganyijwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


