Etoile Sportive du Sahel iri i Kigali mbere yo kwesurana na APR FC

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Etoile Sportive du Sahel yo mu gihugu cya Tunisia, yamaze kugera hano i Kigali mbere yo guhura na APR FC mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions league.

Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu izahura na Etoile du Sahel ku wa Gatandatu, mu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mbere y’uwo kwishyura uzabera i Sousse muri Tunisia mu cyumweru gitaha.

Iyi kipe yageze i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, igizwe n’abantu 36 barimo abakinnyi 21.

Etoile Sportive du Sahel yaherukaga guhura na APR FC muri 2011, ubwo amakipe yombi yari yahuriye mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions league.

Umukino ubanza wabereye i Kigali warangiye amakipe yombi anganya 0-0, uwo kwishyura APR FC iwutsindwa ibitego 3-2 mu mukino nyakwigendera Papy Fati yeretswemo ikarita itukura.

img_20211014_080637.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *