Facebook yasabye imbabazi nyuma y’ihagarara rya Serivisi zayo zirimo WhatsApp na Instagram

Sangiza iyi nkuru

Sosiyete ya Facebook yatangaje ko Serivisi zayo zongeye gukora, nyuma y’igihe gito zahagaze kubera ibibazo bya tekiniki.

Ku mugoroba w’ejo ku wa Gatanu ni bwo serivisi za Facebook zirimo imbuga nkoranyambaga zayo nka Instagram, Messenger na WhatsApp zari zahagaze.

Ni ikibazo cyamaze igihe kibarirwa mu isaha ku Isi yose.

Abenshi mu Banyarwanda batandukanye bifashishije urubuga rwa Twitter bagaragaje ko bahuye na kiriya kibazo cyaje gukemuka nyuma y’igihe gito, bamwe bagaragaza ko babanje gukeka ko ari terefoni zabo zifite ikibazo, abandi bakeka internet y’intege nke.

Umuvugizi wa Facebook, Randi Jayne Zuckerberg, yatangaje ko bari bagize ikibazo cya tekiniki cyatumye abantu badashobora kubona serivisi za Facebook, asaba imbabazi ku bo byagizeho ingaruka.

Ati: “Mu masaha ya kare, ikibazo cya tekiniki cyatumye abantu bagira ikibazo cyo kubona serivisi zimwe na zimwe za Facebook. Iki kibazo twagikemuye kuri buri wese, kandi turasaba imbabazi ku bw’ibyabaye.”

Serivisi za Facebook zahagaze mu ma saa moya n’igice z’i Kigali, kiza gukemuka nyuma y’igihe kigera ku isaha.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *