Perezida Daniel Chapo wa Mozambique akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki gihugu (FADM), yayoboye umuhango wo gusoza amasomo y’abasirikare 525 ba kiriya gihugu batojwe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Ku wa Gatanu tariki ya 23 Gicurasi, ni bwo umuhango wo gusoza amasomo ya bariya basirikare bahawe imyitozo yo ku rwego rwo hejuru igenewe ingabo zirwanira ku butaka, wabereye mu kigo cy’imyitozo cya Nacala giherereye mu ntara ya Nampula.
RDF yari imaze amezi atandatu ibahugura.
Perezida Daniel Chapo yashimiye mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda ndetse na RDF, ku bw’ubufasha bakomeje guha Mozambique mu kugarura amahoro, umutekano n’ituze mu ntara ya Cabo Delgado.
Yashimye by’umwihariko RDF ku bw’umusanzu wayo ufatika mu guhashya iterabwoba.
Yagize ati: “Amasomo nk’aya yaherukaga gutangwa muri Mozambique mu 2011 n’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni amahirwe adasanzwe kugira igihugu cy’inshuti kikagutoreza ingabo. FADM na Mozambique barashima cyane izi mbaraga.”
Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique, Maj Gen Emmy Ruvusha, yashimiye ubuyobozi bwa kiriya gihugu ku bw’ubufatanye bwiza n’ubufasha butanga mu rugendo rwo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado.
Maj. Gen Ruvusha kandi yashimiye abasirikare basoje amasomo ku bw’imbaraga bagaragaje, gusa abibutsa ko imyitozo itajya irangira bityo ko bagomba gukoresha ubumenyi bahawe mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu gihugu cyabo.
Mu gusoza amasomo ya bariya basirikare barenga 500 barimo abagore batandatu, herekanwe ibyo bigishijwe birimo kurwanya iterabwoba ndetse n’amayeri akoreshwa n’Ingabo zo mu mutwe udasanzwe.
Muri Nyakanga 2021 ni bwo u Rwanda rwohereje bwa mbere muri Mozambique ingabo n’abapolisi barenga 1,000 mu rwego rwo guhashya ibyihebe byari byarayogoje intara ya Cabo Delgado.
Nyuma yo kwirukana ibyihebe kuri ubu ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique bigeze ku cyiciro cyo guhugura ingabo za kiriya gihugu, mu rwego rwo kuziha ubushobozi bwo kuzakirinda mu gihe RDF izaba itakiriyo.
Mu byo abasirikare basoje amasomo batojwe harimo ibikorwa byo kurwanya iterabwoba, kurwanira mu mijyi no kugaba ibitero simusiga.
Ibi birajyana n’ubundi bumenyi burimo kurwana abantu begeranye, gukora ubutasi, gutabara imbohe ndetse n’amayeri yo gutabara byihuse mu gihe hari ikibazo kivutse mu rwego rwo kureba niba hari ubushobozi bafite bwo gukemura ibibazo by’umutekano bikomeye.


