Fan Clubs 27 za Rayon Sports zamaganye Fan base yayo ku cyifuzo cyo kweguza Sadate

Sangiza iyi nkuru

Zimwe muri fan Clubs z’ikipe ya Rayon Sports, zirashinja ihuriro ry’abafana b’iyi kipe ku rwego rw’igihugu (Fan base) guhimba imikono mu izina ryazo, igamije gutumizaho inteko rusange byitezwe ko yakwegurizwamo Munyakazi Sadate usanzwe ari Perezida w’iyi kipe.

Ku wa gatanu w’iki cyumweru ni bwo havuzwe amakuru y’uko abahagarariye za Fan Clubs zitandukanye za Rayon Sports bari gushaka amasinya yo gutumizaho inteko rusange idasanzwe, yo kweguza Perezida baherukaga gutora mu mpeshyi y’umwaka ushize.

Statut ya Rayon Sports iteganya ko inteko rusange itumizwaho na Perezida w’ikipe, cyangwa ¾ by’abayigize. Ibyo 3/4 urebye bigizwe n’abayobozi b’amahuriro ya Fan Clubs za Rayon Sports zigera kuri 44 zikubiye muri Fan Base.

Aha bivuze ko hakenewe byibura abayobozi 33 kugira ngo iyi nteko rusange itumizwe, amakuru akaba yaravugaga ko abayobozi 28 ba za Fan Clubs za Rayon Sports bamaze guha umugisha icyifuzo cyo gutumizaho inteko rusange.

Cyakora cyo n’ubwo amakuru yavugaga ko izo Fan Clubs zamaze gutanga iyo mikono, zimwe muri zo zishinja Fan base kuyihimba.

Mu Itangazo rihuriweho na Fan Clubs za Rayon Sports zitavuga rumwe na Fan Base yayo, hari ahagira hati”Rayon Sports igizwe na Fan Club 32 tukaba tutumva ukuntu abayobozi ba Fan Club zitarenze 5 biyitirira n’Umukozi wa Equipe ushinzwe kuzihuza ndetse nabo bafatanyije bakomeje kwiyitirira Fan Club zose. Turabyamaganye.”

Izo Fan Clubs zunzemo ziti”Fan Clubs zifite abayobozi bazo bazwi, tukaba tutumva ukuntu abantu bagiye basinyisha abantu mu mazina ya ba Perezida, tukaba dusanga ibi byo ari icyaha kuko gusinyira umuntu atabikwemereye nacyo ni icyaha.”

Abazigize kandi bibukije ko inteko rusange itagizwe na za Fan Clubs gusa, bamagana abashaka gusenya Rayon Sports bitwaje kwirirwa bakwiza ibihuha no kwangisha abafana ubuyobozi.

Urutonde rwa Fan Clubs za Rayon Sports zamaganye Fan Base yayo

1. Ururembo / Diaspora fan club
2. Rayon Sports Super Fans
3. Ijwi ry’aba Rayon fan
4. Gisaka Fan Club
5. Gikundiro iwacu Nyamagabe
6. Winning Team fan club
7. Kinyaga Fan Club
8. The Blue Sky fan Club
9. New Vision Fan Club
10. Karongi Blue Fan Club
11. Isibo fan Club
12. Lucky Jersey Fan Club
13. Intwari Fan Club
14. Ubumwe bw’abarayon fan club
15. Ruhango Fan Club
16. Isaro Fan Club
17. Gikundiro senior fan Club
18. Friends Fan Club
19. Smart blue fan Club
20. Trust supporters fan club
21. Thé vert fan Club
22. Gikundiro forever
23. DYNA fan club
24. The Blue Winners Fan club (TBW)
25. Ijwi ry’Aba Rayon Senior
26. Gikundiro Lovers fan Club
27. The Blue familly fan club(TBF)

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Fan Clubs 27 za Rayon Sports zamaganye Fan base yayo ku cyifuzo cyo kweguza Sadate
    Nange ndabashyigikiye dukomeze twiyubakire gikundiro yacu

  2. Fan Clubs 27 za Rayon Sports zamaganye Fan base yayo ku cyifuzo cyo kweguza Sadate
    Nange ndabashyigikiye dukomeze twiyubakire gikundiro yacu

  3. Fan Clubs 27 za Rayon Sports zamaganye Fan base yayo ku cyifuzo cyo kweguza Sadate
    Munyakazi korakazi Abavuga bazavuga baruhe

  4. Fan Clubs 27 za Rayon Sports zamaganye Fan base yayo ku cyifuzo cyo kweguza Sadate
    Munyakazi korakazi Abavuga bazavuga baruhe

  5. Fan Clubs 27 za Rayon Sports zamaganye Fan base yayo ku cyifuzo cyo kweguza Sadate
    Imana ishimwe,kugira ikipe yacu isubire kumurongo ndumva ibyo bigarasha byose bishaka gusenya equipe byakurikiranwa ndetse bakanabyirukana ubundi equipe yacu ikazirana n amatiku, Sadate barimo kumuziza ko batakibona uko biba amafaranga ya equipe

  6. Fan Clubs 27 za Rayon Sports zamaganye Fan base yayo ku cyifuzo cyo kweguza Sadate
    Imana ishimwe,kugira ikipe yacu isubire kumurongo ndumva ibyo bigarasha byose bishaka gusenya equipe byakurikiranwa ndetse bakanabyirukana ubundi equipe yacu ikazirana n amatiku, Sadate barimo kumuziza ko batakibona uko biba amafaranga ya equipe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *