HOKUX1cWMAA_owk

FARDC imaze igihe itsindwa na M23 yabonye amaraso mashya ya ‘Special Forces’

Sangiza iyi nkuru

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zabonye amaraso mashya nyuma y’uko abasirikare bagize icyiciro cya mbere cy’ingabo zidasanzwe zisoje “imyitozo ihambaye” zari zimazemo amezi atandatu.

Ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nyakanga 2026, ni bwo umuhango wo gusoza imyitozo ya bariya basirikare wabereye mu kigo cya gisirikare cya Kibomango, uyoborwa na Guverineri w’Intara ya Kasaï y’Iburasirazuba, Jean-Paul Mbwebwa Kapo.

Aba basirikare bashya bagize “umutwe wihariye” washyizweho ku bw’icyemezo cya Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, aho abawugize biganjemo urubyiruko rukomoka mu Ntara ya Kasaï y’Iburasirazuba.

Ubuyobozi bw’iriya ntara mu tangazo bwasohoye, bwavuze ko bariya basirikare “bahawe amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru yatanzwe n’impuguke zo muri Israel.”

Bwavuze kandi ko nyuma y’aya mahugurwa, biteganyijwe ko bazajya bakora imirimo yihariye ijyanye no kurinda igihugu no kubungabunga ubusugire bw’ubutaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuva intambara ya FARDC n’abafatanyabikorwa bayo ihanganye na AFC/M23 yatangira gukaza umurego, ingabo za Congo zimaze igihe zishingikiriza ku mitwe itandukanye y’abasirikare badasanzwe, irimo Hiboux, Serpents Noirs na Ours n’indi.

Gusa iyi mitwe yagiye ihura n’imbogamizi zikomeye ku rugamba, aho FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bagiye batsindwa na AFC/M23 mu bice bitandukanye by’uburasirazuba bwa Congo.

Guverineri Mbwebwa Kapo washimye “icyerekezo cya Perezida Tshisekedi mu kongera ubushobozi bw’ingabo za Congo”, yasabye ko gahunda yo gushaka urubyiruko rwo muri Kasaï-Oriental rwifuza kujya mu gisirikare yakomeza, kugira ngo haboneke icyiciro cya kabiri cy’abasirikare bazinjira mu mutwe wihariye.

Iyi gahunda yo kongera abasirikare batojwe mu buryo bwihariye ije mu gihe FARDC ikomeje guhangana n’igitutu cy’intambara yo mu burasirazuba bwa Congo, aho AFC/M23 imaze igihe ifite ubushobozi bukomeye ku rugamba.

Muri uwo muhango, abasirikare bashya basabwe gukorera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bafite ikinyabupfura, ubunyamwuga n’ubunyangamugayo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply