Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyashinje umutwe wa M23 kurasa ibisasu 10 ku mujyi wa Sake, mu rwego rwo kubuza abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu bifite abasirikare muri RDC kuwugeramo.
Ku wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe ni bwo Abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu birimo RDC, Afurika y’Epfo, Tanzania, u Burundi na Malawi basuye uduce tumaze iminsi tuberamo imirwano ya M23 na FARDC i Sake.
Umuvugizi wa FARDC, GĂ©nĂ©ral-Major Sylvain Ekenge, yavuze ko mbere y’uko aba basirikare bagera muri utwo duce M23 yaturashemo ibisasu bigera muri bitanu, mu rwego rwo kubakumira kutugeramo.
Mugenzi we uvugira FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume-Ndjike Kaiko we yavuze ko ibisasu byarashwe bibarirwa mu icumi, ariko ko bitigeze bikumira bariya basirikare kujya i Sake.
FARDC ntiyigeze itangaza niba ibyo bisasu hari uwo byaba byarakomerekeje.
Abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu bifite abasirikare muri RDC basuye uduce tumaze iminsi tuberamo imirwano, nyuma yo gukorera inama mu mujyi wa Goma.


