FARDC irashinjwa ubucuruzi butemewe bw’amabuye y’agaciro

Sangiza iyi nkuru

Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zoherejwe mu bikorwa byo kurwanya inyeshyamba muri Teritwari ya Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru zirahakana ibirego zishinjwa byo kwivanga mu bucuruzi butemewe bw’amabuye y’agaciro acukurwa mu birombe bya Matungu, FARDC ivuga ko nta gihe gishize ibyambuye inyeshyamba za NDC.

Bamwe mu bavuga rikijyana n’impirimbanyi batunga urutoki abasirikare boherejwe muri aka karere gukora ubucuruzi aho gukora akazi kabajyanye ko kurinda umutekano.

Ni muri urwo rwego, kuri uyu wa Kane, itariki 17 Ukuboza, mu itangazo rigenewe itangazamakuru ryashyizweho umukono na Gen. Mweu Lumbu Evariste, Komanda w’ibikorwa bya Sokola 2 muri Kivu y’Amajyaruguru, FARDC yateye utwatsi ibyo irimo gushinjwa.

FARDC iravuga ko ubwo bucuruzi butemewe bw’amabuye y’agaciro ava mu birombe bya Matungu bumaze imyaka isaga 10 bukorwa n’inyeshyamba za NDC zagiye zifatanya na bamwe mu bayobozi ku rwego rw’ibanze muri Masisi nk’uko iyi nkuru dukesha 7SUR7.CD ikomeza ivuga.

Igisirikare cya Congo ariko kirishimira ko kirukanye izi nyeshyamba muri ibi birombe, ariko kikanenga abayobozi bakomeje kwicecekera barimo n’abo bari kukirega bavuga rikijyana.

Major Guillaume Ndjike, umuvugizi wa Sokola 2 ati “Inyeshyamba za NDC, zifatanyije n’abo bavuga rikijyana ubwabo, bigaruriye kandi bakoresha mu buryo butemewe ibirombe bya Matungu mu gihe cy’imyaka 14, bituma intara ibura inyungu.

Kubw’ibyago, mu gihe cyimyaka 14, nta kigo, cyangwa abavuga rikijyana, bahagurukiye kwamagana ibi. Akarere k’ibikorwa bya Sokola 2 kishimiye kuba karimuye NDC muri kariya gace k’ibirombe.”

FARDC yijeje ko izasubiza ku mugaragaro ibirombe bya Matungu abayobozi b’intara mu minsi iri imbere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *