FARDC iritegura kongera kugaba ibitero bikomeye kuri M23

Sangiza iyi nkuru

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ziritegura kugaba ibitero ku barwanyi b’umutwe wa M23, nyuma y’iminsi mike imirwano hagati y’impande zombi yarahagaze.

Ni amakuru yatangajwe n’inzego zishinzwe umutekano za Uganda ubwo zari zahuriye mu nama zanzuriyemo ko zigomba gukaza umutekano ku mipaka iki gihugu gihuriyeho na RDC, cyane mu turere twa Kanungu na Kisoro.

Mu cyumweru gishize ubwo M23 yari ihanganye na FARDC iyi mipaka yambutswe n’ibihumbi by’abanye-Congo binjiye ku butaka bwa Uganda bahunga imirwano.

Iyi mirwano bivugwa ko yabaye ihagaze nyuma y’uko ingabo za Uganda zinjiye ku butaka bwa Uganda zikabasha gusubiza M23, ndetse zikanafata mpiri bamwe mu barwanyi b’uriya mutwe abandi zikabica.

Mu nama yahuje inzego z’umutekano za Uganda ku wa Mbere, havugiwemo ko FARDC yitegura kugaba ibitero bishya ku birindiro bya M23, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, CP Fred Enanga.

Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, yemereye BWIZA koko ko FARDC ifite gahunda yo kubagabaho ibitero, gusa yirinda kugira andi makuru arenzeho atangaza.

M23 ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yari yatangaje ko ibaye ihagaritse imirwano yari imazemo iminsi na FARDC yaberaga muri Teritwari ya Rutshuru ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ku wa 28 Werurwe FARDC yavuze ko uyu mutwe wagabye igitero gikomeye ku birindiro by’Ingabo zayo biri mu duce twa Chanzu na Runyoni mu Rutshuru, gusa ntiyavuga niba hari abasirikare bayo baba bishwe.

Imirwano y’impande zombi yatumye ibihumbi by’abaturage ba RDC bahungira muri Uganda, ndetse yahanuriwemo na kajugujugu y’ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri RDC (MONUSCO) yarimo abasirikare umunani.

M23 mu itangazo ryayo, yavuze ko yahisemo kuva mu bice yari yarafashe igasubira mu birindiro by’ubwirinzi, mu rwego rwo “kugira ngo habe akarere kagari kadutandukanya n’Ingabo za Leta mu kwirinda imirwano.”

Ibirindiro abarwanyi b’uyu mutwe basubiyemo ni ibiri mu misozi ya Chanzu na Runyoni ari na byo byitezwe ko FARDC iteganya gutera.

Uyu mutwe kandi wavuze ko wafashe iki cyemezo mu rwego rwo kugira ngo noneho hagenzurwe neza uruhande ubushotoranyi buzaturukaho no “mu rwego rwo kwemerera ubuyobozi bwa RDC gutangiza ibiganiro by’amahoro bigamije gukemura amakimbirane” bagiranye kuva mu myaka hafi 10 ishize.

Wavuze ko cyakora ufite uburenganzira bwo “kwitabara mu buryo bukomeye”, mu gihe wakongera guterwa n’ingabo za FARDC.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. FARDC iritegura kongera kugaba ibitero bikomeye kuri M23
    Harimo urujijo yuko amasezerano yasinywe abarwanyi ba M23 bari muri Uganda no mu Rwanda, badafite intwaro. Kandi birazwi ko abarwanyi ba M23 barenze ku masezerano yabo ndetse na Leta ya Kongo ikaba yarahinduye umuvuno. Nta na limwe inyeshyamba zizongera kwinjizwa mu ngabo. Umuti rero urasa n’uw’intambara. Ese hari icyo Urwanda rubyungukiramo? Icyo nicyo kibazo!

  2. FARDC iritegura kongera kugaba ibitero bikomeye kuri M23
    Harimo urujijo yuko amasezerano yasinywe abarwanyi ba M23 bari muri Uganda no mu Rwanda, badafite intwaro. Kandi birazwi ko abarwanyi ba M23 barenze ku masezerano yabo ndetse na Leta ya Kongo ikaba yarahinduye umuvuno. Nta na limwe inyeshyamba zizongera kwinjizwa mu ngabo. Umuti rero urasa n’uw’intambara. Ese hari icyo Urwanda rubyungukiramo? Icyo nicyo kibazo!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *