Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko imirwano yongeye kubura hagati y’ihuririro ry’ingabo za Leta ya kiriya gihugu n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23, mu bice bya Teritwari ya Kalehe ho muri Kivu y’Amajyepfo.
Kugeza ku manywa yo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Gashyantare, imirwano ikomeye yarimo ijya mbere muri Centre ya Nyabibwe; ndetse amakuru avuga ko iyi Centre yaba yigaruriwe n’inyeshyamba.
Imirwano muri aka gace ngo yatangiye mu ma saa 05:00 z’igitondo.
Amakuru kandi avuga ko imirwano yanabereye ku misozi ya Ruhogo na Kayanja, aho M23 yari ihanganye n’abiganjemo ingabo za FARDC, iz’u Burundi ndetse n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo.
Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yashinje M23 kuba ari yo yateye ibirindiro by’ihuriro ry’ingabo za Leta, ati: “Ibirindiro byacu byatewe”, nk’uko yabibwiye Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI).
Umutwe wa M23 wongeye kubura imirwano n’Ingabo za Leta ya Congo Kinshasa, mu gihe waherukaga gutangaza ko utanze agahenge mu rwego rwo korohereza ibikorwa by’ubutabazi.


