FARDC yaba ikomeje kwica no gufata abayobozi bakuru ba FDLR?

Sangiza iyi nkuru

Kuva mu minsi mike ishize, umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wa FDLR uvuzweho kugabwaho ibitero n’ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (FARDC), ugatakaza bamwe barimo n’abayobozi bakuru bawo, ugatsimburwa mu birindiro ndetse ukamburwa iby’isoko y’ubukungu bwayo hamwe n’intwaro.

Amakuru yagiye hanze mu cyumweru gishize tariki ya 14 Mata 2020, yavuze ko umutwe w’ingabo zidasanzwe ukunze kwitabazwa muri operasiyo simusiga, Hibou, wateye abarwanyi ba FDLR mu birindiro byabo biri ahitwa Sinai iri muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, wicamo abarimo Umunyambanga wihariye wa FDLR, Col. Minani. Iki gitero ngo cyakurikiye icyari kimaze iminsi kiri kugabwa kuri uyu mutwe.

Amakuru yakomeje avuga ko na tariki ya 15 nabwo ingabo z’iki gihugu zongeye kugaba igitero ku barwanyi b’uyu mutwe, biba bityo tariki ya 18 Mata ndetse n’iyi tariki ya 19 Mata, aho byavuzwe ko Lt. Col. Festus Museme wari wungirije umuyobozi w’urwego rw’iperereza na we yahafatiwe mpiri.

Ibirindiro bivugwa ko ingabo za FARDC zafashe ni ibya Kazaroho muri Gurupoma ya Tongo muri Rutshuru. Ngo aba barwanyi bafatiwe intwaro, bamwe babarirwa mu 180 baricwa, abandi bafatwa mpiri n’ingabo z’igihugu (RDC).

Ibaruwa FDLR iherutse gushyira hanze yaba ica amarenga ko hari ibitayigendekera neza?

Tariki ya 15 Mata 2020, FDLR yashyize hanze itangazo ririho umukono w’Umuvugizi wayo, Cure Ngoma, ryavugaga ko tariki ya 13 ‘impunzi z’abahutu’ ziri mu duce twa Mabenga, Kasali na Kazaroho/Tongo muri Rutshuru zagabweho igitero n’abasirikare maze zitwikirwa inzu.

[Ijambo ‘impunzi z’abahutu’ rikoreshwa na bamwe mu Bakongomani ndetse n’abarwanyi ba FDLR, mu gihe mu Rwanda abenshi babita inyeshyamba za FDLR.]

Hakwibazwa niba ibi bihura n’aya makuru avuga ko uyu mutwe umaze iminsi ugabwaho ibitero, bikaba byaba ikimenyetso cy’uko FARDC itaboroheye kimwe na ADF mu Beni.

I Bukuru muri FARDC baba babigira ibanga?

Kimwe n’ibindi bitero bigabwa ku mitwe yitwaje intwaro, byose biri mu bigize Operasiyo Sokola 2 yatangijwe ku mugaragaro tariki ya 30 Ukwakira 2020 mu rwego rwo kuyirandura burundu nk’uko byari mu mugambi wa Perezida Félix Tshisekedi kuva yajya ku butegetsi muri Mutarama 2019.

Izi ngabo zifite imbuga zitandukanye zitangarizaho uko ibitero zagabye kuri iyi mitwe byagenze. Urugero rwa hafi ni urw’amakuru zashyize ku rubuga rwayo rwa Twitter kuri uyu wa 19 Mata 2020, zigira ziti: “FARDC irasaba abaturage [ba Beni mu gace ka Halungupa] kubahiriza amabwiriza arebana n’umutekano kugira ngo tubone uko twica abarwanyi ba ADF bateje umutekano muke muri aka gace.”

Tariki ya 12 Mata, tariki ya 30 Werurwe, tariki ya 27 Werurwe, tariki ya 24 Werurwe na mbere yaho, izi ngabo zagiye zishyira hanze amakuru avuga uburyo zahashyije abarwanyi b’imitwe ya ADF na CODECO mu duce dutandukanye.

Amakuru FARDC iheruka gutangariza ku mbuga zayo ivuga kuri FDLR tariki ya 3 Ukuboza 2019, ubwo yavugaga ko tariki ya 2 mu mugi wa Goma, ingabo zayo zafashe Nshimiyimana Asifiwe Manudi wari mu bayobozi bakomeye b’uyu mutwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Andi makuru yatangajwe kuri FDLR ni tariki ya 10 Ugushyingo 2019 yavugaga ku rupfu rwa Gen. Afurika Jean Michel (Musabyimana Juvénal). Ayaherukaga na none ni tariki ya 18 Nzeri yavugaga ku rupfu rwa Gen. Sylvestre Mudacumura.

Impamvu FARDC idatangaza amakuru y’ibitero igaba kuri uyu mutwe (FDLR) yakwibazwaho, niba koko ibikora. Ubwo yabaga yabikoze guhera muri Nzeri kugeza mu Kuboza 2019, cyane mu gihe yabaga yafashe bamwe mu bayobozi bakuru, aya makuru yasakaraga imbuga ndetse n’ibitangazamakuru bitandukanye (ibyo mu Rwanda, mu karere na mpuzamahanga).

FDLR ihagaze ite muri iki gihe?

Uyu mutwe umaze imyaka 26 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Wo hamwe n’indi irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda yashegeshwe mu buryo bamwe bavuga ko ari cyane bitewe n’uko abayobozi bakuru bawo bishwe, abandi bagafatwa mpiri ndetse abarwanyi benshi boherezwa mu Rwanda.

Kumenya uko uyu mutwe uhagaze muri iki gihe biragoye kuko si ubwa mbere uvuzweho gushegeshwa ariko ukongera ukisuganya. Muri Mutarama 2009 ni bwo ingabo za RDC ndetse n’iz’u Rwanda zahuriye muri operasiyo imwe ‘Umoja Wetu’ yari igamije kurandura imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Icyo gihe abarwanyi benshi barishwe, abandi bafatwa mpiri, bamwe batahuka ku bushake.

Mu 2012 Ikigega cya Banki y’Isi gishinzwe gutera inkunga abahoze ari abasirikare bavuye ku rugerero, cyatangaje ko abarwanyi ba FDLR batahutse bagera ku 10,000. Icyo gihe kandi Umuvugizi wa leta ya RDC, Lambert Mende yavuze ko abarwanyi b’uyu mutwe basigaye bari hagati ya 800 na 900.

Mu myaka yashize hari amakuru yavugaga ko uyu mutwe wakomeje kongera kwiyubaka, andi avuga ko watakaje imbaraga bitewe n’uko habaye ubwumvikane buke hagati y’ubuyobozi bukuru bwawo, bituma bamwe biyomora barema imitwe yabo nka RUD Urunana wayoborwaga na Gen. Afurika Jean Michel.

Ubu ngubu, FDLR iyobowe na Gen. Maj. Ntawunguka Pacifique (Omega, Israël cyangwa Nzeri) kuva tariki ya 20 Nzeri 2019 nyuma y’urupfu rwa Gen. Sylvestre Mudacumura wishwe arashwe tariki ya 17 Nzeri 2019.

Ese birashoboka ko FARDC yahasha abarwanyi ba FDLR ntibitangaze? Biramutse bibaye yaba yabitewe n’iki? Gutangaza amakuru nk’aya ni uburyo bwombi bushobora kubaho bitewe n’impamvu zitandukanye, ariko ingabo z’ibihugu ndetse n’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro bakunze kugaragara no kumvikana bishimira insinzi yo kuba bishe umwanzi, bamufashe mpiri, bamutsimbuye mu birindiro cyangwa bamwambuye intwaro.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. FARDC yaba ikomeje kwica no gufata abayobozi bakuru ba FDLR?
    Gusa FARDC irikubizamo neza nibakomereze aho bazihashye baribarigize akaraha kajyahe

  2. FARDC yaba ikomeje kwica no gufata abayobozi bakuru ba FDLR?
    Gusa FARDC irikubizamo neza nibakomereze aho bazihashye baribarigize akaraha kajyahe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *