Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyashinje u Rwanda gushaka kwigarurira Umujyi wa Bunagana mu rwego rwo ‘kuniga’ abatuye mu mujyi wa Goma.
Ni nyuma y’imirwano ikomeye yabaye ejo ku Cyumweru hagati y’Ingabo za Congo Kinshasa n’inyeshyamba za M23.
Umuvugizi wa Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa Gisirikare, Gen de Brigade Sylvain Ekenge, yavuze ko abarwanyi ba M23 bateye ibirindiro bitandukanye bya FARDC muri Bunagana “babifashijwemo na RDF”.
Yavuze ko imirwano yo kuri iki cyumweru yaguyemo abasirikare babiri barimo n’umwe ufite ipeti rya Major, gusa ashimangira ko no ku ruhande rw’umwanzi hari benshi bishwe.
Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, yabwiye AFP ko kugeza ku mugoroba w’ejo ku Cyumweru imirwano yari igikomeje hafi y’umujyi wa Bunagana.
Gen Ekenge mu itangazo yasohoye, yashinje u Rwanda ko ari rwo rwashatse gufata Bunagana mu rwego rwo “gufunga umwuka” Umujyi wa Goma no “gushyira igitutu kuri Guverinoma” ya Congo Kinshasa.
Ni nyuma y’ibindi birego bitandukanye Kinshasa ikomeje gushyira ku Rwanda, na rwo rukabihakana ruvuga ko ntaho ruhuriye n’amakimbirane akomeje kubera muri kiriya gihugu.


