FC Porto y’abakinnyi 10 yarijije Cristiano Ronaldo na bagenzi be

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Juventus ya Cristiano Ronaldo yasezerewe muri UEFA Champions league itarenze 1/8 cy’irangiza, nyuma yo gutsinda FC Porto yo muri Portugal ibitego 3-2.

Igitego cyo ku munota wa 115 w’umukino cya Sergio Oliveira cyari gihagije ngo Porto y’abakinnyi 10 isezerere Juventus ya Ronaldo.

Iyi kipe yo muri Portugal yakinnye igice cya kabiri hafi ya cyose ifite abakinnyi 10 mu kibuga nyuma y’ikarita itukura yeretswe Mehdi Taremi, yasezereye Juventus ibifashijwemo no gutsindira ibitego byinshi hanze, dore ko amakipe yombi yanganyaga igiteranyo cy’ibitego 4-4.

Ni nyuma y’uko umukino ubanza wari wabereye muri Portugal FC Porto yari yawutsinze ku bitego 2-1.

Oliveira watsinze igitego cy’intsinzi ni na we wari wafunguriye amazamu FC Porto kuri Penaliti (ku munota wa 19), mbere y’uko Federico Chiesa atsindira Juventus ibitego 2 mu gice cya kabiri byatumye amakipe yombi ahabwa iminota 30 yo kwikiranura.

Juventus yatsinze igitego cya gatatu kitagize icyo kiyimarira ku munota wa 117 w’umukino ibifashijwemo na Adrien Rabiot.

Uretse FC Porto yageze muri 1/4 cy’irangiza, ikipe ya Borussia Dortmund yo mu Budage na yo yateye iyi ntambwe, nyuma yo gusezerera Sevilla FC yo muri Espagne ku giteranyo cy’ibitego 5-4.

Mu ijoro ryakeye amakipe yombi yanganyirije i Signal Iduna Park ibitego 2-2, gusa Dortmund yari yatsinze umukino ubanza ku bitego 3-2.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *